Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Kanama 2022 kibera mu Murenge wa Rwinkwavu kuri stade ya Rwinkwavu.
Butera Knowless yari yatumiwe mu gitaramo nyuma y’aho muri uyu Murenge hatashywe ku mugaragaro inzu yuzuye itwaye miliyoni 750 yiswe urugo rw’umukobwa yitezweho guteza imbere umwana w’umukobwa aho azahigishirizwa ubumenyi bujyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kugarurira icyizere umukobwa n’ibindi byinshi.
Hazigirwamo kandi ubudozi, ikoranabuhanga, ubukorikori, ikoranabuhanga, gufasha urubyiruko rufite impano kuzikuza n’ibindi byinshi bitandukanye.
Butera Knowless yakiranwe ubwuzu n’abaturage b’i Rwinkwavu baririmbana indirimbo ze zitandukanye mu minota irenga 30 yamaze ku rubyiniro aririmbana nabo.
Uwitwa Mukamusoni Théodette yafashwe n’amarangamutima avuga ko ari ubwa mbere amubonye.
Ati “ Ni ubwa mbere mubonye nsanzwe mukunda, mufana ariko sinarinzi ko rimwe nzamubona hano i Rwinkwavu amaso ku maso.”
Gatare Emmanuel we yagize ati “ Kubona abahanzi nk’aba bakomeye biradushimisha bikanatuma abana bafite impano inaha babona ko bashyizemo imbaraga nabo bazagera nka hariya ageze, ikindi binatuma ababyeyi bashobora kureka abana babo bakabona ko impano yatunga umuntu.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!