00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka ine y’ishavu n’ububabare bya Sandra mu rugo rwe na Weasel

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 August 2022 saa 12:13
Yasuwe :

Ubuzima Sandra Teta yanyuzemo mu myaka ine ishize muri Uganda, ni ijoro rirerire ridacya ribara uwariraye. Yaracunagujwe, yamburwa agaciro, arahohoterwa mu mutwe no ku mubiri ku buryo uyu munsi akeneye kwitabwaho byihariye.

Muri Mata uyu mwaka, IGIHE yakoreye urugendo i Kampala rujyanye no gutara amakuru y’igitaramo cya The Ben. Nk’ibisanzwe umunyamakuru ntajya agenzwa na kamwe.

Nyuma y’igitaramo, twaganirije Abanyarwanda benshi baba mu ruganda rw’imyidagaduro i Kampala n’abandi bahanzi b’Abanyarwanda bari bagiye kwagura isoko ry’umuziki wabo.

Mbere yo gutaha, twibutse n’irindi zina Abanyarwanda bazi cyane, ariko ryari rimaze imyaka ine ritagarukwaho mu matwi yabo. Ni Sandra Teta, umubyeyi w’abana babiri wavutse mu 1991, bombi yababyaranye na Douglas Mayanja uzwi nka Weasel Manizzo.

Sandra Teta yamenyekanye cyane mu myaka ya 2011 ubwo yatangiraga kwitabira amarushanwa y’ubwiza.

Mbere Teta Sandra ntiyari afite iryinyo ryahongotse ariko ihohoterwa yakorewe ryamwangirije uburanga

Ubuzima bwe i Kampala

Duhura muri Mata, twahuriye i Kampala, tuganira ubuzima busanzwe. Nyuma tunafata agafoto k’urwibutso nk’umuntu twari dusanzwe tuziranye. Yari wa Teta Sandra usanzwe, gusa mu bigaragara yari yarananutse, ahari ni ukubera ko ntamuherukaga.

Ikindi nabonye ntari nsanzwe muziho, ni uko yari afite iryinyo ryahongotse mu gihe mbere yari afite ayererana azira inenge. Gusa yari agiseka neza nko hambere aha. Umurebye ntabwo wabasha kumutandukanya n’umwe wa kera. Muri icyo gihe ntabwo inkuru z’uko ahohoterwa n’umugabo we zari zakagiye hanze.

Ibyavugwaga byose byari biri mu matamatama, ndetse iyo ngingo twayinyuze hejuru ahubwo ambwira ko mu minsi iri imbere ateganya gukora ubukwe na Weasel.

Yambwiraga ko umwe mu bavandimwe ba Weasel nava mu mahanga aho yari yaragiye, bateganya kuzaza mu Rwanda gufata irembo hanyuma nawe agataha akajya gusura umuryango cyane ko bwari kuba ari ubwa mbere ageze i Kigali kuva mu 2018.

Yanambwiye n’ukwezi ubukwe bwe n’uyu muhanzi buzabera, ko nta gihindutse ari muri Nzeri 2022. Bivuze ko iyo hatazamo gishigisha, mu kwezi gutaha byari kuba ari ibirori hagati yabo.

Teta Sandra yavuye mu Rwanda mu 2018 agiye i Kampala kujya ategura ibitaramo mu kabari kitwa “Hideout Bar & Lounge”. Yahakoze igihe kirenga umwaka ariko akanyuzamo akajya no gukora mu tundi tubari nubwo byari mu buryo budahoraho.

Muri “Hideout” ni ho yongeye guhurira na Weasel kuko bari basanzwe baziranye nk’abantu baba mu ruganda rw’imyidagaduro, barakundana, barabyarana.

Muri uko gukundana, Weasel yabanaga na Talia Kassim bafitanye abana babiri. Ntabwo Talia na Teta bigeze bajya imbizi, kuko byasabaga ko Weasel yitambika hagati yabo, biza kurangira anahisemo umwe muri bo: Umunyarwandakazi “Sandra Teta”.

Babyaranye umwana wa mbere batabana, uwa kabiri avutse Sandra ajya kubana na nyina wa Weasel nyuma aza no kubana n’uyu mugabo.

Muri iyo minsi yose, Sandra Teta ntiyajyaga avuga nabi Weasel, yamukunze byimbitse ndetse yabigaragazaga hose. Ku isabukuru ya Weasel mu 2020, Sandra yagize ati “ Uri umuntu w’agatangaza, w’imico myiza kandi w’igikundiro. Nishimiye kuba nkufite. Ndasaba Imana ngo iguhundagazeho andi masabukuru menshi. Isabukuru nziza Papa Star. Ndagukunda.”

Sandra Teta yakundanye na Weasel, barabana nyuma umubano wabo uza kuzamo agatotsi

Ihohoterwa si irya none

Amafoto agaragaza ibikomere Sandra Teta yatewe no guhohoterwa n’umugabo we, yatangiye kujya hanze mu kwezi gushize. Gusa usubiye inyuma, ukagenzura neza ayo yagiye ashyira ku mbuga nkoranyambaga mu bihe byabanje, ubona ibimenyetso bimwe na bimwe.

Urebye ku mbuga ze nkoranyambaga, ubona ko mu mpera za 2019, iryinyo rye ryari ryaracitse, bivugwa ko niba ryaracitse kubera guhohoterwa, ari ibintu byatangiye mu myaka ishize.

Nta na rimwe Sandra Teta yigeze avuga ubwe ko yahohotewe na Weasel, ahubwo yakundaga kugaragara mu ruhame bari kumwe mu bisa nko gucecekesha amajwi menshi yabaga avuga ko babanye nabi.

Umugore wa Jose Chameleone, mukuru wa Weasel, yatangaje ko mu Ukuboza umwaka ushize, Sandra Teta yakubiswe bikomeye n’umugabo we, agacika ibisebe ku bice bitandukanye by’umubiri.

Inkundura yo gukura Sandra Teta muri Uganda

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko umuryango wa Sandra Teta wagiye muri Uganda, kugira ngo urebe uko wacyura umukobwa wabo. Ku ikubitiro, ngo Se yahuye nawe, baraganira, amubaza icyo yifuza, undi amuhishurira ko yifuza gutaha mu Rwanda.

Icyakurikiyeho cyari ugushaka uburyo Sandra Teta yataha, biza kugorana kuko nta byangombwa yari afite; Pasiporo ye yari yararangiye kandi n’abana be babiri nta mpapuro z’inzira bagiraga.

Kuko Weasel ari Umunya-Uganda, bivuze ko n’abana ari Abanya-Uganda ariko bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda bakomora ku mubyeyi wabo w’umugore, Sandra Teta.

Byasabye ko hashakwa Weasel kugira ngo atange uburenganzira, hanyuma abana ba Sandra Teta babashe kubona Pasiporo kuko atari gutaha ngo abasige kandi bakiri bato.

Amakuru avuga ko umuryango wa Sandra Teta witabaje Ambasade y’u Rwanda, iyufasha mu buryo bushoboka kugira ngo ibyo byangombwa biboneke.

Uwahaye IGIHE amakuru yagize ati “Abana ni Abanya-Uganda, ariko kubera ko mama wabo ari Umunyarwanda, byabaye ngombwa ko Weasel atanga uburenganzira kugira ngo bashakirwe ibyangombwa by’abanyarwanda.”

Jose Chameleone yagize uruhare kugira ngo Weasel yemere gutanga uburenganzira bwo kugira ngo abana be na Teta babone ibyangombwa

Jose Chameleone yarahagobotse

Mu gihe ibintu byari bishyushye ku mbuga nkoranyambaga, ku rundi ruhande, umutima wa Weasel waradihaga cyane kuko ngo yakekaga ko ashobora gufungwa azira ibyo yakoze.

Mukuru we, Jose Chameleone, mu minsi ishize yagaragaye ari kumwe na Sandra Teta mu kabari. Umugore we Daniella Atim yihutiye gusaba umugabo we kureka kujijisha abantu yerekana ko Sandra Teta nta kibazo afite.

Amakuru IGIHE ifite avuga ko ubwo Sandra Teta yari ari gushaka ibyangombwa by’abana be, Chameleone yamufashije, akumvisha murumuna we ko agomba gutanga uburenganzira kugira ngo babone Pasiporo.

Ngo ni we wamugiriye inama yo kwandika ibaruwa, undi arabikora, ariko agendera kure Ambasade y’u Rwanda kuko ngo yumvaga ko ashobora gufungwa aramutse ayinjiyemo kubera ibyo yakoze. Ibaruwa yaroherejwe, uburenganzira butangwa gutyo abana bashakirwa ibyangombwa.

Sandra Teta amaze kubona ibyangombwa, byari biteganyijwe ko ataha mu Rwanda ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, gusa biza guhinduka atahana n’abana be na sekuru wabo [se umubyara] ku wa Gatatu, bajya iwabo i Kibagabaga.

Hari umwe mu bantu babwiye IGIHE ko umunsi umwe mbere y’uko Sandra Teta ataha mu Rwanda yagaragaye ahitwa “Levels Lounge” i Kampala.

Yatinyaga kuvuga ihohoterwa yakorewe

IGIHE ifite gihamya ko amafoto yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ari aya Sandra Teta kandi ko ibikomere bigaragara, yabitewe n’ihohoterwa yakorewe na Weasel inshuro zitandukanye.

Umwe mu bazi neza umubano w’aba bombi yagize ati “Yaramukubise kenshi, ahubwo Teta ntabwo ashaka kubivuga ku bw’umutekano we. Yamukubise nabi, kandi ntabwo ari ubwa mbere. Yaravugaga ngo ntabwo ari buri gihe, ngo hari ibintu bimufata, agahinduka nk’inyamaswa hanyuma akamukubita.”

Hari amakuru avuga ko iyo myitwarire ya Weasel izwi mu bantu bose b’inshuti ze ku buryo ngo na “Teta yigeze gukeka ko ahari bamuroze” kuko bitumvikana uburyo uyu mugabo ahinduka nk’igicu.

Uwaduhaye amakuru yakomeje ati “Ntabwo nzi niba bazongera gusubirana, gusa mu mutwe we birasa n’aho atekereza ko uwamukoreye biriya atari Weasel, uriya muntu w’umugome bene kariya kageni yumva ko atari Weasel. Hari undi Weasel yifitemo.”

Yaramufuhiraga

Teta Sandra ni umugore mwiza, uteye neza kandi ukunda kuganira. Iyo myitwarire ye n’uburanga bwe, ngo byatumaga buri gihe Weasel amufuhira mu gihe amubonanye n’umugabo cyangwa se umusore, bigahera aho akamukubita.

Uwaduhaye amakuru yagize ati “Aho amusanze avugana n’undi muntu biba ikibazo, yibeshye agasanga ari kuvugana n’umuntu w’umugabo uvuga ikinyarwanda, byabaga ikibazo. Aramufuhira.”

Bivugwa ko Weasel yanashinjaga Teta ko atita ku bana, ko ngo aha umwanya munini akazi. Uzi neza ibyabo yagize ati “ Ibyo byo kutita ku bana, nta gihamya cyabyo ariko yabiheragaho akamukubita. Yari yaragowe.”

Yakomeje agira ati “Ukuri ni uko yamaze igihe kinini ahohoterwa, ariko ni nk’aho ubwo ibi bintu byose byajyaga hanze, Teta atashakaga ko bimenyekana, ni kumwe umuntu yumva ko ibye byose bigiye ku karubanda.”

Undi muntu uzi neza ubuzima Teta Sandra yabayemo yagize ati “ Mu minsi ishize, biriya mwabonaga byo kujya mu kabari, yabaga afite ubwoba ko natabikora azagirirwa nabi, we icyo yari akeneye ni uko yashakaga gutaha.”

Teta akeneye abantu bamuba hafi

Umugore wa Jose Chameleone wakoreye ubuvugizi Sandra Teta ashize amanga, yabwiye IGIHE ko uyu mubyeyi mugenzi we akeneye abantu bamuba hafi, akongera akiyubaka.

Ati “Sandra akeneye itangazamakuru ryiza rimwubaka, akeneye ubufasha bwanyu mwese kugira ngo yongere yigarurire icyizere.”

Daniella Atim yavuze ko mu gihe Sandra Teta ataba yeretswe urukundo n’abanyarwanda, byazarangira asubiye inyuma ku buryo byagera n’aho yongera agasanga Weasel.

Ati “Mu gihe yaba atabonye abamuba hafi mu buryo bukwiye mu rugo [mu Rwanda], bizatuma asubira mu rukundo rwe rubi.”

Bivugwa ko umuryango we muri iki gihe utifuza ko amakuru y’umukobwa wabo ajya mu itangazamakuru kugira ngo bimufashe kongera kwiyubaka.

Afitanye na Weasel abana babiri b'abakobwa
Ni umwe mu banyarwandakazi bamenyekanye kubera uburanga bwe n'ibikorwa bijyanye n'imyidagaduro yakunze kubarizwamo
Teta Sandra yagiye muri Uganda agiye kujya ategura ibitaramo, arahirwa, gusa mu rukundo ahura n'ikigeragezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .