00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iserukiramuco ‘Nyeganyega Fest’ ry’i Musanze ryajemo kidobya

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 August 2022 saa 03:58
Yasuwe :

Mu mpera z’icyumweru gishize mu Karere ka Musanze habereye Iserukiramuco ryiswe ‘Nyeganyega Fest’ ryagombaga kumara iminsi itatu ribera muri Stade Ubworoherane kuva ku wa 12-14 Kanama 2022.

Iri serukiramuco ryari ryatumiwemo abahanzi banyuranye barimo Ish Kevin, Bushali, Platini, Rafiki, Israel Mbonyi, Orchestre Impala na Gisubizo Ministries.

Ku wa 12 Kanama 2022 ni bwo iri serukiramuco ryatangiye haririmba Orchestre Impala n’abandi bahanzi banyuranye mu gitaramo kititabiriwe n’abafana benshi.

Ku wa Gatandatu, tariki 13 Kanama 2022, hari hitezwe igitaramo cya kabiri cy’iri serukiramuco, nkuko bigaragara mu mashusho n’amafoto IGIHE yabonye abantu baritabiriye ariko hakomeza kuvugwa amakuru y’uko amafaranga akomeje kuba make mu bariteguye.

Ibintu byarushijeho kuba bibi ku Cyumweru, tariki 14 Kanama 2022, ubwo byamenyekanaga ko igitaramo cya gatatu cy’iri serukiramuco cyahagaritswe mu buryo butunguranye.

Ni igitaramo cyari cyatumiwemo Israel Mbonyi na Gisubizo Ministries icyakora abantu batungurwa n’uko mu masaha ya kare ibyuma byakuwe muri stade.

Imitima y’abarimo abari bashinzwe umutekano na bamwe mu bandi bari bahawe imirimo muri iri serukiramuco yatangiye guterera hejuru bibaza ko bashobora kuba batakishyuwe.

Nubwo ibyuma byari byakuwe muri stade, abakozi bari bahawe imirimo muri iri serukiramuco bari bamaze kugera ahari kubera igitaramo.

Mu gihe benshi bibazaga ibyo kwishyura abari batangiye kwishyuriza muri Stade Ubworoherane, Ish Kevin yahise ahishura ko na we atabashije kuririmba ku wa 13 Kanama 2022 kubera ko atari yishyuwe.

Uyu muraperi yageze ahari habereye igitaramo ariko asaba ko yajya ku rubyiniro amaze kwishyurwa, birangira amafaranga abuze na we yanga kuririmba.

Mu itangazo yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Ish Kevin yavuze ko yanze kuririmba muri iki gitaramo kuko abagiteguye batubahirije amasezerano y’ibyo bari bumvikanye, aboneraho no kwisegura ku bari bitabiriye iki gitaramo.

Twagerageje kuvugisha abari bateguye iri serukiramuco ngo batubwire aho byapfiriye ariko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru byari bitaradukundira kuko nimero ya telefone yabo itacagamo.

Turakomeza gushaka amakuru ku bivugwa ko hari abamaze gutanga ibirego bishyuza abateguye iri serukiramuco ndetse n’icyo abariteguye babivugaho, tuzabibagezaho mu nkuru yacu itaha.

Iserukiramuco Nyeganyega ryari ryateguwe i Musanze ryagombaga kumara iminsi itatu ribera muri stade Ubworoherane ntabwo ryagenze neza
Ku wa Gatanu, tariki 12 Kanama 2022, Orchestre Impala n'abahanzi bagombaga gufatanya bataramiye abafana mbarwa muri Stade Ubworoherane
Ku wa Gatandatu tariki 13 Kanama 2022, abantu bari bagerageje kwitabira Iserukiramuco 'Nyeganyega Fest' nubwo umwuka w'ibibazo wari ukomeje kuzamuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .