Iri serukiramuco ryari ryatumiwemo abahanzi banyuranye barimo Ish Kevin, Bushali, Platini, Rafiki, Israel Mbonyi, Orchestre Impala na Gisubizo Ministries.
Ku wa 12 Kanama 2022 ni bwo iri serukiramuco ryatangiye haririmba Orchestre Impala n’abandi bahanzi banyuranye mu gitaramo kititabiriwe n’abafana benshi.
Ku wa Gatandatu, tariki 13 Kanama 2022, hari hitezwe igitaramo cya kabiri cy’iri serukiramuco, nkuko bigaragara mu mashusho n’amafoto IGIHE yabonye abantu baritabiriye ariko hakomeza kuvugwa amakuru y’uko amafaranga akomeje kuba make mu bariteguye.
Ibintu byarushijeho kuba bibi ku Cyumweru, tariki 14 Kanama 2022, ubwo byamenyekanaga ko igitaramo cya gatatu cy’iri serukiramuco cyahagaritswe mu buryo butunguranye.
Ni igitaramo cyari cyatumiwemo Israel Mbonyi na Gisubizo Ministries icyakora abantu batungurwa n’uko mu masaha ya kare ibyuma byakuwe muri stade.
Imitima y’abarimo abari bashinzwe umutekano na bamwe mu bandi bari bahawe imirimo muri iri serukiramuco yatangiye guterera hejuru bibaza ko bashobora kuba batakishyuwe.
Nubwo ibyuma byari byakuwe muri stade, abakozi bari bahawe imirimo muri iri serukiramuco bari bamaze kugera ahari kubera igitaramo.
Mu gihe benshi bibazaga ibyo kwishyura abari batangiye kwishyuriza muri Stade Ubworoherane, Ish Kevin yahise ahishura ko na we atabashije kuririmba ku wa 13 Kanama 2022 kubera ko atari yishyuwe.
Uyu muraperi yageze ahari habereye igitaramo ariko asaba ko yajya ku rubyiniro amaze kwishyurwa, birangira amafaranga abuze na we yanga kuririmba.
Mu itangazo yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Ish Kevin yavuze ko yanze kuririmba muri iki gitaramo kuko abagiteguye batubahirije amasezerano y’ibyo bari bumvikanye, aboneraho no kwisegura ku bari bitabiriye iki gitaramo.
Twagerageje kuvugisha abari bateguye iri serukiramuco ngo batubwire aho byapfiriye ariko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru byari bitaradukundira kuko nimero ya telefone yabo itacagamo.
Turakomeza gushaka amakuru ku bivugwa ko hari abamaze gutanga ibirego bishyuza abateguye iri serukiramuco ndetse n’icyo abariteguye babivugaho, tuzabibagezaho mu nkuru yacu itaha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!