00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Oda Paccy agiye gusoza kaminuza nyuma y’imyaka hafi 10 asubitse amasomo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 August 2022 saa 10:00
Yasuwe :

Umuraperikazi Oda Paccy ageze kure amasomo ye ya Kaminuza, aho yitegura gusoza icyiciro cya kabiri cyayo mu ishami rya Business Information Technology.

Kuri ubu Oda Paccy yamaze kwandika igitabo kimwemerera kurangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, muri UTB.

Ni icyiciro uyu muhanzikazi arangije nyuma y’imyaka hafi 10 asubitse amasomo.

Mu 2013 nibwo Oda Paccy yahagaritse amasomo mu gihe yari asigaje umwaka umwe ngo arangize kwiga kaminuza, aza gusubukura mu mwaka ushize.

Igitabo Oda Paccy yanditse yagituye umubyeyi we n’inshuti ye magara, ahamya ko bamubaye hafi.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Oda Paccy yagize ati "Reka nkushimire bwa mbere wowe mama wanjye wambaye hafi muri uru rugendo! ibyo navuga ni byinshi ariko ibi byose watumye mbigeraho! Ntacyo unyima, ibyo nyuramo byose uba uhari ukankomeza, uri ishema ryanjye!”

Undi Oda Paccy yashimiye mu butumwa bwe ni inshuti ye magara Umutoni Elyse Nadia, akaba n’umujyanama we mu bya muzika.

Oda Paccy yasoje kwandika igitabo kimwemerera kurangiza kaminuza, nyuma y'imyaka hafi 10 asubitse amasomo
Ubwo Oda Paccy yasobanuraga igitabo cye
Ni ibyishimo kuri Oda Paccy uri kurangiza Kaminuza
Oda Paccy yashimiye Umutoni Elyse Nadia usanzwe ari umujyanama we mu muziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .