Ni igitaramo giteganyijwe ku wa 14 Kanama 2022 Patrick Nyamitari ahuriramo na Aline Gahongayire ndetse n’itsinda ry’abahanzi baririmba indirimbo zo muri Kiliziya Gatolika ndetse na DJ Deelex uzaba avanga imiziki isanzwe.
Mu kiganiro na IGIHE, Patrick Nyamitari yavuze yateguye iki gitaramo kugira ngo yongere gutaramana n’abakunzi be banizihizanya umunsi mukuru wa Assomption.
Ikindi uyu muhanzi yongeyeho ni uko iki gitaramo cye kitazibanda gusa ku muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ahubwo yashatse kuvanga ku buryo buri wese uzacyitabira azanyurwa.
Abazitabira iki gitaramo bazanagira amahirwe yo kumva kuri album nshya ya Patrick Nyamitari ateganya gushyira hanze mu minsi mike iri imbere.
Kwitabira iki gitaramo kizabera muri Great Hotel mu Kiyovu bizaba ari amafaranga ibihumbi 10Frw mu myanya isanzwe, Ibihumbi 15Frw mu myanya y’icyubahiro, ibihumbi 90Frw ku meza y’abantu bane bazanahabwa icupa ry’umuvinyo ndetse n’ibihumbi 150Frw ku meza y’abantu batandatu bazanahabwa amacupa abiri y’umuvinyo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!