00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Patrick Nyamitari yateguye igitaramo cyo kwizihiza umunsi wa Assomption

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 August 2022 saa 06:53
Yasuwe :

Patrick Nyamitari yateguye igitaramo ‘Back to live’ cyo kwifatanya n’abakirisitu kuryoherwa n’umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya ‘Assomption’.

Ni igitaramo giteganyijwe ku wa 14 Kanama 2022 Patrick Nyamitari ahuriramo na Aline Gahongayire ndetse n’itsinda ry’abahanzi baririmba indirimbo zo muri Kiliziya Gatolika ndetse na DJ Deelex uzaba avanga imiziki isanzwe.

Mu kiganiro na IGIHE, Patrick Nyamitari yavuze yateguye iki gitaramo kugira ngo yongere gutaramana n’abakunzi be banizihizanya umunsi mukuru wa Assomption.

Ikindi uyu muhanzi yongeyeho ni uko iki gitaramo cye kitazibanda gusa ku muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ahubwo yashatse kuvanga ku buryo buri wese uzacyitabira azanyurwa.

Abazitabira iki gitaramo bazanagira amahirwe yo kumva kuri album nshya ya Patrick Nyamitari ateganya gushyira hanze mu minsi mike iri imbere.

Kwitabira iki gitaramo kizabera muri Great Hotel mu Kiyovu bizaba ari amafaranga ibihumbi 10Frw mu myanya isanzwe, Ibihumbi 15Frw mu myanya y’icyubahiro, ibihumbi 90Frw ku meza y’abantu bane bazanahabwa icupa ry’umuvinyo ndetse n’ibihumbi 150Frw ku meza y’abantu batandatu bazanahabwa amacupa abiri y’umuvinyo.

Patrick Nyamitari na Aline Gahongayire biteguye gususurutsa abakunzi babo bizihizanya umunsi wa Assomption

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .