00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Patrick Nyamitari na Gahongayire bashimishije abakunzi babo mu gitaramo cya Asomusiyo (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 August 2022 saa 12:21
Yasuwe :

Mu gitaramo ‘Back to Live’ cyateguwe na Patrick Nyamitari, abarimo Aline Gahongayire n’itsinda ry’abahanzi bo muri Kiliziya Gatolika basusurukije abakunzi babo mu gitaramo cyabinjije mu Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikiramariya ‘Asomusiyo’.

Ni igitaramo cyabereye muri Great Hotel mu Kiyovu ku mugoroba wo ku wa 14 Kanama 2022.

Patrick Nyamitari, Aline Gahongayire ndetse n’itsinda ry’abahanzi baririmba indirimbo zo muri Kiliziya Gatolika basusurukije abakunzi b’umuziki bake bari bitabiriye iki gitaramo.

Iki gitaramo cyari kigamije kongera guhuza Patrick Nyamitari n’abakunzi be, icyakora ku rundi ruhande ntabwo cyibanze gusa ku muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Patrick Nyamitari yanagize umwanya wo kumvisha abitabiriye iki gitaramo zimwe mu ndirimbo ziri kuri album ye nshya yitegura gusohora.

Abitabiriye igitaramo cya Patrick Nyamitari banyuzwe n'umuziki n'indirimbo zacurangiwemo
Mani Martin ni umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo
Hari abari basohokanye n'imiryango yabo
Itsinda ry'abahanzi bacuranga muri Kiliziya gatolika basusurukije abakunzi b'umuziki
Patrick Nyamitari yari yabukereye mu gitaramo yatumiyemo Aline Gahongayire
Byari ibyishimo kuri Patrick Nyamitari wari wongeye kugaruka imbere y'abafana
Mani Martin yageze aho ajya gutera ingabo mu bitugu Patrick Nyamitari
Aline Gahongayire yishimiye kongera kuririmbana na Patrick Nyamitari mu gitaramo cyinjije abakunzi babo muri Asomusiyo

Amafoto: Rwema Derrick


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .