Ku ikubitiro muri iki cyiciro, iri rushanwa ryatangiriye mu Burasirazuba, aho kuva ku wa 16 kugeza ku wa 18 Kanama 2022, hazashakishwa abanyempano bahiga abandi muri iyi ntara. Biri kubera muri Midland Hotel mu Karere ka Kayonza.
Kuri uyu wa Kabiri, abarushanwa baratangira kugera imbere y’Akanama Nkemurampaka berekana impano zabo mu ngeri zitandukanye.
Mu bakagize harimo Gatsinzi Emery uzwi mu muziki nka Riderman; Umuhanzikazi Nirere Shanel; Umusizi Malaika Uwamahoro, Umunyabugeni Bushayija Pascal, Umunyamideli Laurene Rwema, Umuhanga mu bya Sinema Mazimpaka Kennedy n’Umuhanzi Mani Martin.
Aba ni bo bari buhitemo abanyempano bazakomeza mu cyiciro cya nyuma bahagarariye Intara y’Iburasirazuba.
Urebye akanama Nkemurampaka kinjijwemo amasura mashya muri Art Rwanda- Ubuhanzi iri kuba ku nshuro ya kabiri. Mazimpaka Kennedy ni we wagarutsemo mu bifashishijwe ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere.
Batoranyijwe kubera ubumenyi n’uburambe bafite mu ngeri z’inganda ndangamuco zitandukanye babarizwamo.
Abanyempano bagiye guhatana ni abaturuka mu Turere twa Gatsibo, Nyagatare, Kayonza, Ngoma, Kirehe, Bugesera na Rwamagana.
Art Rwanda-Ubuhanzi ni umushinga ugamije gushakisha no gushyigikira urubyiruko rufite impano mu rwego rwo guhanga imirimo ishingiye ku buhanzi.
Ni irushanwa rizenguruka igihugu cyose hashakishwa abanyempano bo mu byiciro bitandatu birimo Ubugeni, Indirimbo n’Imbyino, Imideli, Ikinamico n’Urwenya, Filimi no Gufata Amafoto, Ubusizi n’Ubuvanganzo.
Ku rwego rw’uturere muri Art Rwanda- Ubuhanzi hiyandikishije urubyiruko 3402, muri rwo abakomeje ku rwego rw’Intara ni 741.
Abahanzi bazatoranywa muri aba bazinjizwa mu mahugurwa y’umwaka, aho bazafashwa kwagura impano zabo no kuziha umurongo wabafasha kuzibyaza umusaruro.
Nyuma y’icyo gihe ni bwo abahanzi bazagera mu cyiciro cya nyuma ari na cyo kizagena uwatsinze muri buri cyiciro.
Batatu ba mbere muri buri cyiciro bazahembwa miliyoni 1 Frw mu gihe imishinga itatu ya mbere izahabwa miliyoni 10 Frw kuri buri wose.
Art Rwanda-Ubuhanzi itegurwa na Imbuto Foundation ifatanyije na Minisiteri y’Urubyiruko ibinyujije mu Inteko y’Umuco (RCHA), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) n’Ikigega cya Koreya y’Epfo gishinzwe Iterambere (KOICA).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!