00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shaddyboo yananiwe kumvikana n’abamutumiye i Burundi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 August 2022 saa 04:57
Yasuwe :

Shaddyboo yananiwe kumvikana n’abamutumiye mu gitaramo yagombaga kuyobora i Burundi bituma atabasha kucyitabira ku munota wa nyuma.

Ni ibirori uyu mugore yari yatumiwemo byo gusangira n’abakunzi be ahitwa ‘Inyambo Restaurant Bar’.

Ku wa Gatandatu, tariki 13 Kanama 2022, Shaddyboo yari yageze i Bujumbura ndetse yatangiye no kwamamaza igitaramo yatumiwemo.

Icyatunguye abakunzi b’uyu mugore, ni uko mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki 14 Kanama 2022, yabyutse avuga ko atakitabiriye ibi birori kuko hari ibyo atumvikanyeho n’ababiteguye.

Mu nyandiko ndende yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Shaddyboo yagaragaje ko yababajwe no kudataramana n’abafana be i Burundi icyakora amakosa yose ayahengekera ku bamutumiye.

Ati “Mbabajwe no kuba ntari bubashe gutaramana namwe, ariko ku rundi ruhande ntabwo nashobora gukorana n’abantu badafite ubushobozi bwo gutegura ibirori.”

Uyu mugore yakomeje avuga ko hari ibyo atumvikanye n’abateguye ibi birori byatumye ku munota wa nyuma ahagarika kubyitabira.

IGIHE yabonye amakuru ko Shaddyboo hari amafaranga yari yemerewe atahawe, bituma yanga kwitabira ibi birori mu gihe atarayabona ndetse birangira yemeje ko atazakiboneka.

Shaddyboo yavuze ko yananiwe kwitabira ibirori yatumiwemo i Burundi kubera imitegurire mibi y'abamutumiye
Shaddyboo yasabye imbabazi abakunzi be b'i Burundi abizeza kuzataramana na bo mu minsi iri imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .