Ni ibirori uyu mugore yari yatumiwemo byo gusangira n’abakunzi be ahitwa ‘Inyambo Restaurant Bar’.
Ku wa Gatandatu, tariki 13 Kanama 2022, Shaddyboo yari yageze i Bujumbura ndetse yatangiye no kwamamaza igitaramo yatumiwemo.
Icyatunguye abakunzi b’uyu mugore, ni uko mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki 14 Kanama 2022, yabyutse avuga ko atakitabiriye ibi birori kuko hari ibyo atumvikanyeho n’ababiteguye.
Mu nyandiko ndende yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Shaddyboo yagaragaje ko yababajwe no kudataramana n’abafana be i Burundi icyakora amakosa yose ayahengekera ku bamutumiye.
Ati “Mbabajwe no kuba ntari bubashe gutaramana namwe, ariko ku rundi ruhande ntabwo nashobora gukorana n’abantu badafite ubushobozi bwo gutegura ibirori.”
Uyu mugore yakomeje avuga ko hari ibyo atumvikanye n’abateguye ibi birori byatumye ku munota wa nyuma ahagarika kubyitabira.
IGIHE yabonye amakuru ko Shaddyboo hari amafaranga yari yemerewe atahawe, bituma yanga kwitabira ibi birori mu gihe atarayabona ndetse birangira yemeje ko atazakiboneka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!