00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Kizz Daniel yasimbutse ikigeragezo cy’inkumi z’i Kigali zari zamugoteye kuri hoteli

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 August 2022 saa 07:53
Yasuwe :

Nyuma y’igitaramo yakoreye i Kigali ku wa Gatandatu tariki 13 Kanama 2022, Kizz Daniel yasimbutse ikigeragezo cy’inkumi zari zamugoteye kuri hoteli zifuza ko bahagiranira ibihe byiza.

Ubwo igitaramo cyari kirangiye, ahagana saa Munani n’iminota mike z’igitondo nibwo Kizz Daniel yasubiye kuri hoteli yari yahawe gucumbikamo aherekejwe n’itsinda ry’abamufasha ndetse n’abashinzwe umutekano we.

Ageze kuri hoteli saa Cyenda n’iminota irenga za mu gitondo, Kizz Daniel yahasanze inkumi enye bigaragara ko ziri hagati y’imyaka 20-23 y’amavuko.

Ni abakobwa bari baserukanye utwenda tugufi benshi bazi ku nkumi ziserukana mu gicuku ndetse bamwe bagahamya ko aritwo tureshya abagabo.

Mu minota namaze nitegereza izi nkumi byagaragaraga ko zitari ziziranye mbere yo guhurira kuri iyi hoteli uretse ko zaje kunga ubumwe nk’abahuje umugambi.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko aba bakobwa bigomwe kwitabira igitaramo cy’uyu muhanzi cyari cyabereye kuri Canal Olympia ku i Rebero, bahitamo kumutegerereza ku icumbi rye.

Akinjira muri iyi hoteli, Kizz Daniel wari uvuye mu gitaramo yatunguwe bikomeye n’inkumi zahise zimuha ikaze bigaragara ko zari zamwiteguye, zose zimusaba ko bajya gusabana.

Mu majwi atuje, aba bakobwa bagize bati “Kizz Daniel watwemerera tugasabana?”

Uko basabaga ko basabana n’uyu muhanzi niko bateraga intambwe bagana mu ikipe yari ijyanye na Kizz Daniel ku cyumba cye.

Kizz Daniel wari unaniwe bigaragara, yasabye abashinzwe umutekano we kutemerera aba bakobwa gukomeza kumukurikira, ndetse ababwira ko niba bari kuzamuka hejuru babareka bakagenda cyangwa bakareka we akabanza akagenda.

Aba bakobwa bari bamaze kubona ko uyu muhanzi atabitayeho, bafashe icyemezo cyo kutamubangamira basubira mu myanya bari bamaze amasaha atari make bamutegererejemo, ahakirirwa abashyitsi kuri hoteli.

Nyuma y’umwanya munini bategereje ko yakwisubiraho bakabona ntacyo bimubwiye, aba bakobwa batunguwe no kubona abashinzwe umutekano wa hoteli babasabye gusohoka kuko nta n’icyo baguraga ngo wenda bitwe abakiliya bayo.

Ahagana saa Kumi za mu gitondo aba bakobwa bari bari gutanguranwa taxi voiture ngo bave kuri iyi hoteli.

Kizz Daniel n’ushinzwe umutekano we bahise bagana mu buriri kuryama, ahagana saa Kumi n’igice bamwe mu bari baherekeje uyu muhanzi bamanuka bajya gutanguranwa za nkumi ariko ku bw’amahirwe make basanga bagiye.

Aba bari bamaze kuryamisha umuhanzi wabo, bamaze kubura za nkumi bahise nabo bamanuka imihanda gushakisha ahandi bakura inkumi icyakora kugeza saa Moya za mu gitondo ubwo narekeraga gukurikirana iyi nkuru bari batarataha.

Umunaniro wafashije Kizz Daniel kwigobotora ikigeragezo cy'inkumi zari zamutegerereje kuri hoteli
Kizz Daniel avuye mu gitaramo yakoreye i Kigali yasimbutse ikigeragezo cy'inkumi zamugoteye kuri hoteli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .