00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aline Gahongayire yavuze ibihe by’ubukene bukabije byatumye akora “Ndanyuzwe”

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 20 April 2024 saa 11:48
Yasuwe :

Aline Gahongayire yasobanuye ko indirimbo yise Ndanyuzwe yamuhinduriye ubuzima nubwo yayikoze bivuye ku bukene yari afite kugeza aho yanabuze itike imukura ku Kimironko mu Karere ka Gasabo imugeza muri Studio yari iherereye i Kibagabaga.

Indirimbo yitwa Ndanyuzwe imaze imyaka itanu igiye hanze, ariko ntabwo abantu bamenye uko byari byifashe kugira ngo Aline Gahongayire ayikore.

Ni inkuru iteye amatsiko ariko nanone irimo isomo ry’ubuzima ko nta hantu kure Imana itakura umuntu.

Gahongayire yabwiye IGIHE ko mu 2019 yagize ubukene ku buryo no kubona itike byari bigoye. Yari afite imodoka nyamara kubona lisansi bigoye.

Ati “Njye naririmbye Ndanyuzwe nta tike mfite, nta mafaranga nari mfite yo kugenda nyine nari nkennye. Ibaze ko nari mfite imodoka nziza ariko ntashobora kubona lisansi.”

Gahongayire yaritegereje abona nta buryo ari bugere kuri studio uretse kugenda n’amaguru. Yari icyamamare ariko mu mufuka nta kintu kirimo.

Yigiriye inama yo guparika imodoka kuri station ku Kimironko yishyira mu mahoro, agenda n’amaguru. Abantu bamucagaho baramumenyaga bakamusuhuza akigira nk’umuntu uri gukora imyitozo ngororamubiri.

Ati “Nabuze lisansi noneho nyiparika ahantu kuri station, nigira inama yo kugenda nk’uri gukora imyitozo ngororamubiri. Nageze kuri studio mpasanga ibyamamare, Producer Clement ambonye, ati bite se?”

“Ndamubwira nti Ndanyuzwe, arambwira ngo ubwo wahembwe, wabonye amafaranga! Ariko nahise mubwira ko ari bungurire Capati kandi nanamubwiye ko ari bungurire lisansi, nyine nta kure Imana itakura umuntu”.

Gahongayire yabanje kwanga iriya ndirimbo kuko yashakaga indirimbo ibyinitse.

Ati”Indirimbo nanze kuyiririmba, nashakaga indirimbo zibyinitse zimeze nk’igisirimba, Clement arangije yarayinyoherereje kuri telefoni nanjye numva ndayikunze, naririmbishije umutima. Indirimbo rero yangize uwo ndiwe, impindurira ubuzima”.

Gahongayire yasobanuye ko bwari ubwa mbere aririmbye indirimbo akabona umuntu umuha miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda yo kumushimira ko Ndanyuzwe yamukoze ku mutima.

Reba ikiganiro Aline Gahongayire asobanuro uko Ndanyuzwe yayikoze ari mu bukene bukabije

Reba Ndanyuzwe yahinduye ubuzima bwa Aline Gahongayire


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .