00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alliah Cool yacecekesheje abamubajije kuri Kigali Boss Babes

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 16 April 2024 saa 11:22
Yasuwe :

Alliah Cool yabajijwe irengero ry’itsinda rigizwe n’abagore b’ikimero rizwi nka ‘Kigali Boss Babes’ aryumaho, asubiza ko atari umuvugizi waryo.

Yabibajijwe avuye i Nairobi muri Kenya aho yakuye igihembo cy’umukinnyi wa filime wahize abandi muri Afurika y’Iburasirazuba mu bihembo byitwa’ East Africa Arts Entertainment Awards’ byatanzwe ku itariki 14 Mata 2024.

Asubiza ku irengero rya Kigali Boss Babes, yagize ati “Ibiki bya Kigali Boss Babes? Mwaje hano ku kibuga gukora iki? None uri kumbaza ku bya Kigali Boss Babes! Nigeze nkubwira ko ndi umuvugizi wayo? Reka mbasubize, Kigali Boss Babes iracyahari. Ni sosiyete yanditse mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere ‘RDB’ kandi iracyahari.”

Tariki 16 Mata 2023 nibwo itsinda rya Kigali Boss Babes ryagiye ku mugaragaro kuva ubwo batangira kujya bakora ibikorwa bitandukanye bari kumwe.

Ku wa 6 Kanama 2023 abagize Kigali Boss Babes berekanywe nk’abafana ba Rayon Sports ku munsi wa ‘Rayon Day’. Icyo gihe kuri stade hari bane muri barindwi bari bagize iri tsinda aribo Alliah Cool, Queen Douce, Christella na Alice La Boss.

Abatari bahari barimo Camille Yvette, Isimbi Model na Gashema Sylvie.

Uko iminsi yagiye ishira, abagize iri tsinda ntibongeye kuzajya bagaragara bari kumwe ndetse n’imishinga myinshi bari bafite nta muntu uzi irengero ryayo.

Mu minsi yashize bakundaga kuba bari kumwe ariko ubu hashize igihe nta muntu ubaca iryera
Mu Ukuboza 2023 Christella, Alliah Cool na Queen Douce bagize Kigali Boss Babes baganiriye n'itangazamakuru ku gitaramo bateguye cyabaye ku itariki 29 Ukuboza 2023
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yashimiye aba bakobwa b'ikimero biyemeje kujya bashyigikira ibikorwa bya Rayon Sports
Mu 2023 abagize itsinda Kigali Boss Babes bari mu bitanze mu rwego rwo gushyigikira Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .