00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima z’abarimo Alliah Cool, Muyoboke, Noopja begukanye ibihembo muri Kenya

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 17 April 2024 saa 10:19
Yasuwe :

Ibyamamare Nyarwanda birimo Alliah Cool, Muyoboke Alex, Marshall Ujeku na Noopja uyobora Country Records baherutse kwegukana ibihembo bya East Africa Arts Entertainment Awards (EAEA) byatangiwe muri Kenya, basabye Abanyarwanda gushyigikira uruganda rwabo rw’imyidagaduro kuko iyo ruteye imbere birushaho kuzamura isura y’igihugu ku ruhando mpuzamahanga.

Ibi babigarutseho nyuma yo kugerana i Kigali ibihembo begukanye basubiza bamwe mu bari batangiye kubishidikanyaho.

East Africa Arts Entertainment Awards (EAEA), ni ibihembo bihabwa abanyamuziki mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, mu gushyigikira iterambere ryabo ku mugabane wa Afurika no ku Isi muri rusange.

Alliah Cool yatwaye igihembo mu cyiciro cya East Africa Film Star, Muyoboke Alex yatwaye igihembo mu cyiciro cya Best Artist Manager East Africa, Producer Kozze wo muri Country Records yatwaye icya Audio Producer of Excellence, Country Records yatwaye igihembo mu cyiciro cya Studio nziza.

Marchall Ujeku yatahanye ibihembo bibiri birimo icya ‘Best Culture Music- East Africa’ abicyesha indirimbo ‘Ntakazimba’ ndetse ashyikirizwa n’igihembo cya ‘Most Supportive/Best Real Estate Company Award’ cyahawe sosiyete ahagaragarariye Marshall Real Estate.

Israel Mbonyi yegukanye igihembo cya Best Gospel Song yabaye “Ninasiri”, Chris Eazy yegukana icya Best Breakthrough Act.

Alliah Cool avuga ko kuba atangiye kwegukana ibihembo muri sinema ya Afurika y’Uburasirazuba ari ikintu gikomeye kuri sinema nyarwanda kuko bituma irushaho kumenyekana ndetse akebura abakinnyi ba filime bagenzi be batitabira ibihembo nk’ibi.

Ati“Natangiye kwinjirira Afurika y’Uburasirazuba kugira ngo ibikorwa dukora birusheho kugira agaciro bigere no ku bantu benshi. Inama nagira abandi bakinnyi ba filime duhuriye muri uyu mwuga ni ukumenya amarushanwa ajyanamo izo filime ni ayahe, iyo filime yawe ukayitanga, ukigirira icyizera, nyuma iyo ugize amahirwe wegukana igihembo.”

“Ubundi uko mbizi muri sinema ntabwo bajya bashyira umuntu mu bihembo batabyumvikanye akenshi niwe ufata iya mbere atanga igihangano cye mu byicio bihatana. Rero nabo bajye bagerageza babisabe bareke gutuma abanyarwanda bahora bibaza impamvu Alliah ari we ujyayo gusa njyenyine.”

Eng. Emmanuel Ujekuvuka umuhanzi ndetse n’uharagarariye ibikorwa bya Marshall Real Estate mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko kwegukana ibihembo nk’ibi hari imiryango migari byatangiye kubakingurira hanze y’u Rwanda.

Ati “Indirimbo yatumye bampa iki gikombe imaze amezi abiri ni imwe mu ndirimbo abanya-Kenya ubwabo bishimiye babonyemo umwihariko, naboneyeho umwanya wo guhura na David Pro tugira umwanya kugira imishinga dukorana.”

Nduwimana Jean Paul [Noopja] yemeza ko kuba begukanye igihembo cya studio itunganya umuziki nziza bigiye gutuma benshi mu bahanzi ba Afurika barushaho kugana iyi studio yabo ndetse n’ibikorwa bakorera imbere mu gihugu bikarushaho kugera kure.

Ati “Kuba twegukanye igihembo cya studio nziza y’umuziki ntekereza ko hari amarembo bigiye kutwagurira muri aka karere, Kozze bamubonye byanze bikunze hari abazaza kureba ibye, twakoranye na Eddy Kenzo hari imishinga dufitanye, hanyuma abibaza kuri ibi bihembo ntekereza ko abantu bakwiye kureba isura bisigira uruganda kuruta guhora wibaza ngo kuki? kubera iki ari we mbese ukaba unenga gusa.”

Muyoboke Alex yabwiye Isibo Radio ko kwegukana ibihembo nk’ibi muri Kenya bimwereka isura umuziki w’u Rwanda ugenda urushaho gufata.

Ati “Ikintu nabashije kubona ni uko umuziki wacu nabonye uko abahanzi bacu bahagaze , ni ibintu dukwiye kwishimira , mu ijambo rimwe reka dushyire hamwe, nta hantu ushobora gutambuka utumvishe indirimbo z’Abanyarwanda ni ibintu bitaribyakabayeho muri Kenya. Nairobi naho twamaze kugerayo.”

Alex Muyoboke yemeza ko ibikorwa yakoranye n’abahahanzi batandukanye mu myaka ishize ari byo byamuhesheje amanota menshi bituma yegukana iki gihembo.

Nduwimana Jean Paul [Noopja] yemeza ko kuba Country Records yegukanye igihembo cya studio nziza itunganya umuziki bigiye gutuma benshi mu bahanzi ba Afurika barushaho kubagana
Alliah Cool yasabye bagenzi be bakina filime kwigirira icyizere bakamenya uko batanga filime zabo zikinjira mu zihatanira ibihembo byo hanze y'igihugu
Eng Emmanuel Ujekuvuka yavuze ko kwegukana ibihembo ari amahirwe mashya bungutse hanze
Muyoboke Alex avuga ko kuba abahanzi nyarwanda batwara bihembo birenze kimwe hanze y'u Rwanda byerekana isura umuziki waho umaze gufata

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .