00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwibuka30: Indirimbo nshya zafashe mu mugongo Abanyarwanda mu Cyumweru cy’Icyunamo

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 14 April 2024 saa 05:20
Yasuwe :

Mu gihe kuva tariki ya 7 Mata, u Rwanda rwatangiye icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu bahanzi bifashishije ibihangano bishya bya muzika mu gufata mu mugongo Abanyarwanda.

Abahanzi Nyarwanda bakoze indirimbo nshya barimo Cyusa Ibrahim, Eric Senderi, Oda Paccy, Chrisy Neat, Riderman, Munyanshoza Dieudonné, Theo Bosebabireba, abana bahuriye mu Muryango wa Sherrie Silver Foundation na Producer Pakkage.

IGIHE yegeranyije zimwe muri izi ndirimbo z’abahanzi batandukanye zakozwe.

“Ibaruwa” -Oda Paccy

Umuraperikazi Oda Paccy yamurikiye Abanyarwanda indirimbo yise "Ibaruwa", yakoze ashingiye ku bana babuze imiryango n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Oda Paccy yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze mu rwego rwo kumvikanisha intimba y’abarokotse Jenoside batarabona ababo ngo babashyingure mu cyubahiro.

“Yarakuze” – Chrisy Neat ft Riderman

Umuhanzikazi akaba n’umuhanga mu gutunganya indirimbo z’abahanzi, Chrisy Neat ukorera mu Ibisumizi Records, yisunze Riderman bakorana indirimbo ‘Yarakuze’, yashibutse ku nkuru y’agahinda k’inshuti ye yagizwe impfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Chrisy Neat yavuze ko iyi nkuru ari iy’agahinda k’inshuti ye yaburiye ababyeyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ifite imyaka ibiri y’amavuko, ubu ikaba ibana n’ibikomere by’uko itigeze imenya uko ababyeyi bayo basaga.

“Mpore Nyabitimbo” - Munyanshoza Dieudonné

Umuhanzi Munyanshoza Dieudonné usanzwe umenyerewe mu bihangano bigaruka ku mateka y’u Rwanda na Jenoside yakorewe Abatutsi, yifatanyije n’abarokokeye i Nyabitimbo mu Karere ka Rusizi, bakorana indirimbo bise “Mpore Nyabitimbo.”

“Rwanda Komera” - Sherrie Silver Foundation

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie Silver afatanyije n’abana bari mu muryango yashinze wa Sherrie Silver Foundation, bashyize hanze indirimbo ihumuriza Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Sherrie Silver, baririmba bakangurira buri wese kumenya no kwiga amateka.

Sherrie Silver avuga ko iyi ndirimbo yakozwe kugira ngo bakomeze Abanyarwanda muri ibi bihe ndetse no kuzirikana aho u Rwanda rwavuye.

“Imana n’Inkotanyi” - Senderi Hit

Umuhanzi Eric Senderi yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abatura indirimbo yise “Imana n’Inkotanyi”, agaragaza ko umugambi w’ingoma mbi wari uwo kurimbura Abatutsi mu 1994, bityo "iyo hataba Imana n’Inkotanyi nta n’umwe wari kurokoka".

Eric Senderi avuga ko ajya kwandika iyi ndirimbo yasubije inyuma amaso agatekereza urugendo rw’imyaka 30 ishize u Rwanda n’Abanyarwanda babonye ubuzima, nyuma yo guhabwa icyizere n’Ingabo zari iza RPA.

Uyu muhanzi kandi yanditse iyi ndirimbo atekereza ku mibereho y’abarokotse Jenoside, aho intimba n’agahinda byuzuye imitima, yewe rimwe na rimwe mu nzozi bagatekereza kandi bagakumbura ababo, bikamera nk’aho bari kumwe.

“Amateka”- Cyusa Ibrahim

Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yise ‘Amateka’ yakoreye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi kuko ari ho yarokokeye mu rwego rwo kubika amateka no gusaba urubyiruko guharanira kuyamenya ndetse no kurwanya rwivuye inyuma abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

“Impamvu yarokotse (‘La raison de sa Survie)”- Icyusa cy’Ingenzi n’Umwanditsi Rurangwa Jean Marie Vianney

Umuhanzi mu njyana gakondo, Icyusa cy’Ingenzi yahuje imbaraga n’Umwanditsi Rurangwa Jean Marie Vianney bakora igisigo bise ‘La raison de sa Survie’ mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda n’Isi Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri iki gisigo bise “Impamvu yarokotse (‘La raison de sa Survie), umwanditsi yishyira mu mwanya w’umusore warokotse Jenoside ubabaye, wigunze, wubitse umutwe, wibaza niba koko Imana ibaho.

“Ntumpeho” – Theo Bosebabireba

Umuhanzi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Theo Bosebabireba muri iki cyumweru yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Ntumpeho” yitandukanya n’abagifite amacakubiri ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ni indirimbo igaruka ku magambo y’uyu muhanzi yitandukanya n’abagizi ba nabi bakirangwa n’ibikorwa bitoneka inkovu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

“Inkuru” - Rwema

Umuhanzi Rwema yikojeje mu nganzo akora indirimbo yise “Inkuru” igaruka ku warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utashya abe yabuze, ababwira ko ubu yatangiye urugendo rwo kwiteza imbere aharanira kusa ikivi cyabo.

“Twunze Ubumwe” – Pakkage ft All Stars

Producer Pakkage ubarizwa muri Country Records yegereye abararimo Mavin, Remedy, Fela, Mozzy, Kendo, Fire Man, The nature na Kenny Edwin bakorana indirimbo bise “Twunze Ubumwe”.

Aba bahanzi biganjemo urubyiruko, bunze ubumwe baririmba indirimbo y’ihumure, bishimira ibyagezweho nk’Abanyarwanda birimo umutekano, ubumwe no kwiyubaka muri rusange.

“Ijambo rya nyuma” -Muhorateta

Muhorateta Elyse yasubiyemo indirimbo iteye agahinda ya Bonhomme yitwa ‘Ijambo rya Nyuma’ igaruka ku mateka mabi yabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

“Humura Rwanda” – Gloria Choir

Gloria Choir yakoze mu nganzo ihumuriza Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni imwe mu minsi 100.

Muri iyi ndirimbo, bavuga ko urumuri rw’ubuzima rwamuritse, ubu hari ubuzima, icyizere, ihumure n’amahoro biganje.

“Ibuka Nibuke” – Kelia & Lauritha

Mu njyana gakondo, abakobwa babiri; Kelia na Lauritha bahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu ndirimbo bise ‘Ibuka Nibuke.’

“Hanagura Amarira” – New Singers Voice of Praise Choir

Abaririmbyi ba New Singers Voice of Praise Choir babarizwa mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi rya Bilengual Chuch rya Remera, bakomeje Abanyarwanda mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu butumwa banyujije mu ndirimbo.

Iyi ndirimbo igizwe n’ubutumwa bw’ihumure bavuga ko Imana iri hafi yabo kandi ko ibitayeho mu byo banyuramo byose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .