00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Titi Brown yaganjwe n’amarangamutima ahishura urwo akunda Nyambo

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 19 April 2024 saa 07:34
Yasuwe :

Umubyinnyi Titi Brown uri mu bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, nyuma y’igihe kinini amaze ahakana iby’urukundo rwe n’umukinnyi wa filime Nyambo Jessica, yeruye agaragaza urwo amukunda.

Muri Gashyantare ya 2024 ku munsi wa Saint Valentin, ku mbuga nkoranyambaga nibwo hasakajwe amafoto n’amashusho ya Titi Brown ari kumwe na Nyambo bagaragara nk’abagiranye ibihe byiza kuri uwo munsi gusa ntibemeza ko bakundana.

Kuri uyu wa 18 Mata 2024 Titi Brown yanyarukiye ku rubuga rwa Instagram agaragaza ko anyuzwe n’ibihe abanyemo na Nyambo amwerurira ko amukunda urudasanzwe.

Ni ubutumwa avuga ko bwamutwaye umwanya uhagije ashakisha amagambo yavugamo uko yiyumva, anamwifuriza kugira isabukuru nziza y’amavuko nubwo yabikoze atinze.

Ati “ Ndibuka ko nahuye nawe mu minsi mibi yanjye mu mezi atanu ashize ariko watumye numva urukundo kandi mba umwe mu bantu bishimye ku Isi.”

“Kuba iruhande rwawe, kuganira nawe, rimwe na rimwe nibaza icyo nakoze kugira ngo mbe ukwiriye umugore wuje ubuhanga kandi mwiza nka we, nshobora kuba ndi umusore ufite amahirwe mu isanzure ryose kugira umuntu utangaje mu buzima bwanjye nka we.”

Nyambo aherutse gutangaza ko afite umukunzi ariko yirinze gutangaza amazina ye, nubwo benshi batabura gushyira mu majwi Titi Brown.

Titi Brown yaganjwe n'amarangamutima agaragaza urukundo akunda umukinnyi wa filime Nyambo Jessica

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .