00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburwayi bwa Confy bukomeje kuba agatereranzamba (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 April 2024 saa 09:40
Yasuwe :

Umuhanzi Confy akomeje kuzahazwa n’uburwayi bw’ibibara (Vitiligo) bwafashe mu isura ye, ndetse yagerageje kwivuza no hanze y’u Rwanda biranga ahubwo akomeza gutema mu isura.

Confy yabwiye IGIHE ko amaze iminsi yivuriza hanze mu bihugu bituranye n’u Rwanda birimo Tanzania, Kenya n’ahandi ariko aho gukira agakomeza kuremba.

Ati “Maze iminsi nivuriza hanze, mu bihugu bituranye n’u Rwanda kuko byafashe indi ntera ariko nta gihinduka ahubwo nkomeza kuremba mu buryo bukomeye. Sinzi uko bizagenda kugeza uyu munsi.’’

Yavuze ko yarangiwe imiti itandukanye irimo n’iya kinyarwanda nayo ntigire icyo imufasha.

Yakomeje avuga ko abafana be bakwiriye kwihangana mu gihe bamaze batamubona kuko ari ukubera iyo mpamvu.

Uyu musore amaze amezi abiri ashyize hanze indirimbo ]ariko avuga ko yananiwe kujya mu itangazamakuru kuko yahise aremba ku buryo yabangamirwaga no kujya ku karubanda.

Ati “Mperuka gushyira hanze indirimbo ariko byambanye ikibazo kuyamamaza kuko nahise ndemba.’’

Yanavuze ari gutekereza gushyira hanze album yaba ariko afite impungenge, z’uko abantu adashobora kugaragara mu mashusho y’indirimbo ziriho.

Uyu musore amaze iminsi amerewe nabi n'uburwayi
Confy yari amaze gufata imitima y'abiganjemo abakobwa kubera ibihangano bye
Confy ntacyo atarakora ariko aho gukira araremba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .