00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwenya Raamjane yibarutse

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 April 2024 saa 10:04
Yasuwe :

Umunyarwenya Ramjaane Niyoyita n’umugore we Gentille Umuhoza bibarutse umwana w’umuhungu.

Raamjane yabwiye IGIHE ko umubyeyi nta kibazo afite, ariko uruhinja rwo rwavukanye ikibazo kidakanganye cyane cy’uburwayi bwatumye kugeza n’ubu batarava mu bitaro.

Ati “Ndashima Imana ko umwana yavutse dutegereje ko akurikiranwa tukabasha kuva mu bitaro.’’

Uyu mwana ni uwa gatatu wa Raamajane cyane ko mu 2021 yari yibarutse umwana w’umuhungu yahaye izina rya Kendrick Inyenyeri Ramjaane. Uyu yavutse ku wa 6 Mutarama 2021.

Yaje akurikira undi mwana w’umukobwa w’imfura y’uyu mugabo n’umugore we, bise Holy Hoza Ramjaane.

Ramjaane yakoze ubukwe n’umukunzi we bubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas ku wa 8 Nyakanga 2017.

Niyoyita Ramjaane wamenyekanye nka Ramjaane Joshua Inyenyeri, yamamaye nk’umushyushyarugamba (MC) mu bitaramo bitandukanye byo mu ruganda rujyanye n’iyobokamana no mu rwenya rwe aho yabinyuzaga mu kiganiro yise “The Ramjaane show” cyacaga ku yahoze ari Lemigo TV yaje guhinduka Royal TV.

Yamenyekanye kandi mu itangazamakuru mu Rwanda aho yakoze kuri Sana Radio, Radio Authentic , KFM, Royal FM no ku Isango star.

Uyu mugabo ku wa 19 Mata 2016 nibwo yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyo gihe yavugaga ko agiye gukomereza ibikorwa bye by’urwenya muri iki gihugu.

Ramjaane amaze igihe abana n'umugore muri Amerika
Ramjaane yamamaye mu rwenya
Uyu munyarwenya n'umugore bari mu byishimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .