00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yakuze atazi ababyeyi be: Ishavu rya Kemnique wamamaye ku mbuga nkoranyambaga (Video)

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 18 April 2024 saa 12:46
Yasuwe :

Benshi bamuzi mu butumwa butandukanye atambutsa buri kanya kuri X cyangwa se Twitter nkuko yahoze yitwa, busetsa cyangwa bugamije gusembura abakoresha urwo rubuga ngo batange ibitekerezo ku ngingo zinyuranye.

Urinde Wiyemera? Ni izina rizwi cyane n’abakoresha urwo rubuga akaba imfura mu batangije amazina atangaje kuri Twitter, mu gihe yari igifatwa nk’ikubuga cy’abakomeye n’abanyapolitiki, ahavugirwaga ibintu bikomeye cyane gusa.

Uyu musore Kubwimana Domnique abandi bazi nka Kemnique, hejuru y’iyo nseko n’ubutumwa bushimisha abamukurikira, hiyoroshe agahinda amaranye igihe ko kuba atazi ababyeyi be, kuko ubwana bwe bwose yabumaze mu kigo cy’imfubyi.

Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko yamenye ubwenge ari mu kigo cy’impfubyi muri Sainte Famille mu mujyi wa Kigali, aza kuva ajya mu muryango wamubereye ikigeragezo, akaba atazi niba afite abavandimwe, abo mu muryango we n’ibindi.

Ati “Bambwiye ko navutse mu mpera zo 1993, ntabwo mbizi niba koko ari cyo gihe navukiye.”

Imyaka ye nayo yayibwiwe n’ababikira bo muri Sainte Famille, bamusobanurira ko yabagezeho mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo abantu benshi bahahungiraga.

Mu ntangiriro nk’umwana muto, ntabwo yari azi aho ibintu biva n’aho bigana, yatangiye kubyibazaho afite imyaka itatu.

Ati “Bambwiye ko muri Jenoside yakorewe abatutsi abana bahahungiraga bari benshi ku buryo icyari gikenewe ari ukubitaho naho ibyo kwandika amazina, aho twavukiye ntabwo rwose byihutirwaga kuko abana benshi babaga bakeneye ubutabazi”.

Kemnique yakuze afata ababikira bamureraga nk’ababyeyi be kuko ntiyari azi niba yarigeze kugira ababyeyi.

Ati “Twabaga turi ku murongo, ababyeyi bakaza noneho ababikira bakakubwira ngo genda uhobere umubyeyi ushaka, uwo uhobeye akaba ari we ugutwara akajya kukurera."

Kemnique yafashwe n’ababyeyi bamujyana mu muryango ariko bamugejeje mu rugo bakajya bamwicisha inzara.

Ati “Hari mu 1998, ndibuka ko nari mfite imyaka itanu y’amavuko. Bwari ubwa mbere ndaye ku musambi, nyamara umwana umwe nahasanze yararaga kuri matela"

Kemnique aho kurerwa ahubwo niwe wategetswe kujya yita ku mwana yahasanze. Yavuze ko byose byakorwaga n’umugore wo muri urwo rugo, umugabo we atabizi.

Nubwo ubwana bwe bwaranzwe n’ibihe bibi, Kemnique avuga ko yiyubatse kandi agikomeje, gusa agashengurwa no kuba kugeza ubu ataramenya umuryango we.

Kurikira ikiganiro cyose IGIHE yagiranyena Kemnique

Kemnique avuga ko aterwa ishavu no kuba atazi ababyeyi be cyangwa umuryango we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .