00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zuchu yabajije Diamond niba azamugira umugore, undi aryumaho

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 17 April 2024 saa 08:50
Yasuwe :

Imbere y’abafana, Zuchu yabajije Diamond Platnumz bamaze iminsi bavugwa mu rukundo niba azamugira umugore, undi abura icyo amusubiza.

Ibi byabaye ku wa 16 Mata 2024, ubwo aba bahanzi bombi bari mu gitaramo cyabereye muri Tanzania mu ntara ya Pangani.

Ubwo igitaramo cyari kirimbanyije baririmbye indirimbo yitwa ‘Mtasubiri’ igeze hagati Zuchu abaza Diamond Platnumz gahunda amufiteho.

Zuchu yagize ati “Urankunda?”, Diamond Platnumz asubiza ‘Yego’ ariko ageze aho amubaza ati “Uzangira umugore ryari?” Diamond Platnumz araceceka.

Zuchu yahise yiyaka Diamond Platnumz dore ko yamubazaga ariya magambo amwicaye ku kuguru kw’imoso.

Zuchu yahise ajya imbere y’abafana abategeka gusubiramao amagambo agira ati “Mubwire Diamond Platnumz angire umugore.” Nabo bamwumviye basubiriramo icya rimwe bati “Mushake abe umugore wawe urekere kumukoresha ishimishamubiri”. Gusa byarangiye ntacyo Diamond asubije.

Kuva Zuchu yajya mu nzu ifasha abahanzi ya ‘WCB’ yatangiye kugirana umubano wihariye na sebuja, Diamond Platnumz ariko bakajya bahakana ko bakundana.

Reba ubwo Zuchu yabazaga Diamond Platnumz niba azamugira umugore


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .