00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Active ihanganye na Diamond, Wizkid, Tiwa Savage…muri Uganda Entertainment Awards

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 4 July 2015 saa 04:00
Yasuwe :

Sano Dereck, Mugabo Olvis na Mugiraneza Thierry bita Tizzo bahuriye muri Active bari mu bahanzi bahatanira ibihembo bya Uganda Entertainment Awards 2015 (UEA) aho iri tsinda rihanganye na Diamond, Tiwa Savage, Wizkid na Patoranking.

Nta gihe kinini itsinda rya Active rimaze rikora umuziki ariko mu myaka igera kuri itatu bamaze basa nk’aho bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi ba muzika mu Rwanda ndetse bakaba batangiye kugaragara ku rwego mpuzamahanga nk’abahanzi bahagarariye igihugu mu bihembo bikomeye.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa kompanyi ya Cents Events Limited itegura ibi bihembo, itsinda rya Active rihatanye mu cyiciro cya ‘Best African Act’, aho rihanganye n’abahanzi bakomeye muri Afurika : Diamond (Tanzania), Wizkid (Nigeria), Patoranking (Nigeria) na Tiwa Savage (Nigeria).

Ibihembo bya Uganda Entertainment Awards 2015 (UEA) bizatangirwa mu Mujyi wa Kampala ku itariki ya 4 Nzeri 2015 mu birori bizabera kuri hoteli ya Munyonyo Commonwealth Resort (Speke Ball).

Active kandi, iri mu bahanzi bateganyijwe kuzaririmba muri iki gikorwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .