Nta gihe kinini itsinda rya Active rimaze rikora umuziki ariko mu myaka igera kuri itatu bamaze basa nk’aho bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi ba muzika mu Rwanda ndetse bakaba batangiye kugaragara ku rwego mpuzamahanga nk’abahanzi bahagarariye igihugu mu bihembo bikomeye.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa kompanyi ya Cents Events Limited itegura ibi bihembo, itsinda rya Active rihatanye mu cyiciro cya ‘Best African Act’, aho rihanganye n’abahanzi bakomeye muri Afurika : Diamond (Tanzania), Wizkid (Nigeria), Patoranking (Nigeria) na Tiwa Savage (Nigeria).
Ibihembo bya Uganda Entertainment Awards 2015 (UEA) bizatangirwa mu Mujyi wa Kampala ku itariki ya 4 Nzeri 2015 mu birori bizabera kuri hoteli ya Munyonyo Commonwealth Resort (Speke Ball).
Active kandi, iri mu bahanzi bateganyijwe kuzaririmba muri iki gikorwa.
TANGA IGITEKEREZO