00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Active irya isataburenge amatsinda bahanganye (Video)

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 27 December 2014 saa 02:44
Yasuwe :

Active rigizwe na Dereck, Olvis na Tizzo bagize Active bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Nicyo naremewe’ yakozwe na Producer Meddy Saleh wo muri Press It. Aba bahanzi bavuga ko aya mashusho ari ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’andi asohoka mu Rwanda.
Mu kiganiro Olivis yagiranye na IGIHE yavuze ko iyi ndirimbo bayishyizemo imbaraga mu buryo bukomeye bashaka ko isohoka iri ku rwego rwiza mu buryo bw’amashusho nyuma y’uko yari yishimiwe cyane n’abakunda ibihangano byabo.
Yagize ati “Iyi (...)

Yagize ati “Iyi ndirimbo ni imwe mu mishinga isoza umwaka wa 2014, twayishyizeho imbaraga zikomeye kugira ngo isohoke imeze neza kandi ndahamya ko twabigezeho. Amashusho yayo ni meza, ari ku rwego rwiza ugereranyije n’izikorerwa mu Rwanda”

‘Nicyo naremewe’ ni umwe mu mishinga y’indirimbo aba bahanzi bashyize hanze mbere y’uko umwaka urangira ndetse bakaba bafite izindi ndirimbo z’amajwi ziri gutunganyirizwa muri Infinity Records ari nayo Label babarizwamo.

Olivis ati “Iyi ndirimbo ni imwe mu nshyashya tumaze iminsi dukora, hari izindi dufite ziri muri studio zizajya hanze mu ntangiriro z’umwaka utaha. Hari n’ibindi bikorwa dushaka kuzashyira hanze vuba, hari ibitaramo turi gukora , Active ntabwo twicaye ubusa”

Amashusho y’iyi ndirimbo kandi ngo ni impano ikomeye aba bahanzi bageneye abafana babo muri iki gihe basoza umwaka wa 2014.

Active kandi barashimira Producer Meddy Saleh ubatunganyiriza amashusho y’indirimbo bakanashimira Infinity Records ibafasha umunsi ku munsi mu muziki.

REBA IYI NDIRIMBO HANO:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .