00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Active imaze amezi atanu ihanyanyaza. Ese bazasimbuka Rubavu?

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 8 July 2014 saa 09:47
Yasuwe :

Tizzo , Derek na Olivis bagize itsinda rishya rya Active muri PGGSS4 bamaze amezi atanu muri iri rushanwa bagerageza guhangana n’abahanzi bakomeye banubatse izina mbere yabo ariko aba basore bagerageje kurwana ishyaka berekana ko hari urwego rukomeye bamaze kugeraho mu muziki.
Bwa mbere binjira mu irushanwa, aba bahanzi bavuzweho byinshi byiganjemo ubutumwa bwatambukaga ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye abafana b’umuziki bagaragaza ko iri tsinda ryinjiyemo (...)

Tizzo , Derek na Olivis bagize itsinda rishya rya Active muri PGGSS4 bamaze amezi atanu muri iri rushanwa bagerageza guhangana n’abahanzi bakomeye banubatse izina mbere yabo ariko aba basore bagerageje kurwana ishyaka berekana ko hari urwego rukomeye bamaze kugeraho mu muziki.

Bwa mbere binjira mu irushanwa, aba bahanzi bavuzweho byinshi byiganjemo ubutumwa bwatambukaga ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye abafana b’umuziki bagaragaza ko iri tsinda ryinjiyemo ritabikwiriye dore ko hari abandi bahanzi bari babuze amahirwe yo gukomeza muri PGGSS4 nyamara bari bafite amazina akomeye harimo nka Urban Boyz, Uncle Austin, Paccy na Kamichi.

Amagambo bavuzweho y’urucantege kuri bo ntabwo yigeze abasubiza inyuma cyangwa bibace intege bareke gukomeza gukora akazi kabo ahubwo barwanye inkundura kugira ngo berekane ko hari intambwe ishimishije bagezeho. Mu biganiro bagiye bagirana n’itangazamakuru, Active bagaragazaga ko hari utuntu tumwe na tumwe twagiye tubagora mu irushanwa gusa bakavuga ko ubunararibonye bamaze kugira muri PGGSS hari ikintu gikomeye bizabafasha mu kwigaragaza no kuba babasha kugera kure mu irushanwa.

Active iza ku isonga mu kwiyereka abafana

Nubwo ari bashya muri iri rushanwa rya PGGSS ndetse bikaba bisaba ingufu zikomeye cyane kugira ngo umuhanzi yereke abafana ko ari we muhanzi ushoboye kurusha abandi, Active yagerageje gukora iyo bwabaga mu gutegura urubyiniro no guhanga udushya mu kwiyereka abafana.

Nta munsi n’umwe aba bahanzi bagiye ku rubyiniro, haba mu bitaramo bya playback cyangwa ibyo kuririmba live, Active yigeze igera imbere y’abafana ngo baze nta kintu cyihariye bateguye cyane cyane mu myambarire no mu mibyinire bereka abakunzi ba muzika ko bahaye agaciro akazi barimo. Mu bitaramo byose Active yakoranye na bagenzi babo 9 muri iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya kane, bagerageje kwerekana ko baba bashyizemo ingufu zose zishoboka kugira ngo n’umuntu udakunda indirimbo zabo byibuze aryoherwe n’ibyo aba bahanzi berekanye.

Aba bahanzi baza ku isonga mu babashije gutegura neza urubyiniro rwabo, kwigaragariza abafana(performance) no kwambara neza.

Uburyo aba bahanzi baririmba banabyina, bushimisha benshi mu bakurikira umuziki wabo kuko iteka abantu baba bategereje igishya bari bukore gusa aho bigeze birakomeye cyane dore ko hasigaye igitaramo kimwe rukumbi abahanzi 7 bagasezererwa hagasigaramo batatu bashoboye.

Mu mbyino zabo, Active ihora itungurana kuko byibuza buri gihe iyo bagiye kubyina ntibabura akantu k’umwihariko bazana.

Mu gitaramo cya Live abahanzi bahatanira PGGSS bakoreye i Musanze mu mpera z’icyumweru gishize, nk’uko byagiye bigenda Active yaje mu myanya y’imbere mu bahanzi bagerageje gushimisha abafana.

Bitandukanye cyane n’ uko bari bigaragaje mu gitaramo cya Muhanga dore ko uburyo baririmbyemo live bwari hasi ugereranyije n’uko bitwaye i Musanze. Mu gitaramo cy’i Musanze Active yaje yakosoye byinshi haba mu bijyanye n’umwanya bakoresha ku rubyiniro, bawukoresheje neza, amagambo bavuga na yo bayitayeho cyane kuburyo ibijyanye n’ikinyabupfura bahagaze neza ndetse na live bagerageza kuririmba neza.

Aba bahanzi bavuye i Musanze bafite amanota atandukanye ku isonga mu baryoshya ikirori no gutegura neza urubyiniro, kwiyereka abafana no kugaragaza ko kuba umuhanzi mwiza bidasaba kugoroba ijwi gusa.

Mu bahanzi bashya bagenzi babo binjiranye muri iri rushanwa bwa mbere, Active iri mu bigaragaza kurusha abandi ugendeye ku buryo aho bagiye baririmba hose benshi babakomera amashyi kandi ari ubwa mbere bababonye.

Active izaboneka mu bahanzi 3 i Rubavu?

Birakomeye cyane, kuva irushanwa ryatangira kugeza ubu, igitaramo kizabera i Rubavu mu mpera z’iki cyumweru ni cyo gikomeye cyane kurusha ibindi byose byabaye dore ko ari wo mukino wa nyuma ku bahanzi 7 bazaba baritwaye mu buryo butashimishije akanama nkemurampaka n’abafana ari na bo bahitamo abazakomeza.

Abahanzi batatu bazasigara mu irushanwa, bagomba kuzaba barakoze cyane mu buryo bugaragarira buri wese yaba umufana, ukurikiranira hafi ibya muzika, itangazamakuru ndetse by’umwihariko akanama nkemurampaka.

Aba bahanzi batatu bagomba kuzaba barabonye amanota menshi kurusha abandi mu byiciro bine bigenderwaho mu itangwa ry’amanota harimo: Kugira abafana benshi (popularity 50%), uko aririmba(performance20%), uko agaragara ku rubyiniro(stage appearance20%) n’ikinyabupfura(Discipline10%).

DORE UKO ACTIVE YITWAYE I MUSANZE:

Mu biganiro akanama nkemurampaka kagiye kagirana n’abanyamakuru nyuma y’ibitaramo bya live, kagaragaje ko abahanzi bose bagiye batungurana kuburyo no ku munsi wo guhitamo 3 bakomeza benshi bazatungurwa.

Mu bahanzi ubwabo, uretse kuba buri wese yifitiye icyizere cyo gukomeza mu rwego rwo kutica intege no kutazica abafana cyangwa yirinda kwiyambura amahirwe, bose usanga batinyana hagati yabo dore ko kugeza ubu bose banganya amahirwe mu gihe akanama katarahamagara amazina atatu akomeza.

Kimwe n’abandi bahanzi, Active ntiyorohewe na mba no kumenya niba koko izabasha kuboneka ku rutonde rw’abahanzi 3 bakomeza mu irushanwa cyangwa niba bazasezererwa mu irushanwa. Gukomeza mu irushanwa kwa Active cyangwa gusezererwa, biri mu maboko y’akanama nkemurampaka katanze amanota gakurikije ibyo bakoze mu irushanwa n’igikundiro bafite.

Mu ijambo rimwe, Birakomeye!


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .