00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Active, Inganzo Ngari na Hope for the Future bafashije imfubyi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 26 October 2014 saa 04:44
Yasuwe :

Babinyujije mu gikorwa bise Active Charity, abahanzi bagize itsinda rya Active, Itorero Inganzo Ngari n’umuryango Hope for The Future hamwe n’inshuti zabo, bateye inkunga abana b’imfubyi bibumbiye mu ishyirahamwe Wikwiheba bo mu Karere ka Gicumbi kuwa 25 Ukwakira 2014. Ibikorwa Active, Inganzo Ngari na Hope for The Future bakoze birimo umuganda wo kubakira no gusana inzu zituwemo na bamwe mu bana b’impfubyi, kubaha imfashanyo z’ibiribwa, banishyurira abana 106 amafaranga y’ubwisungane mu (...)

Babinyujije mu gikorwa bise Active Charity, abahanzi bagize itsinda rya Active, Itorero Inganzo Ngari n’umuryango Hope for The Future hamwe n’inshuti zabo, bateye inkunga abana b’imfubyi bibumbiye mu ishyirahamwe Wikwiheba bo mu Karere ka Gicumbi kuwa 25 Ukwakira 2014.

Ibikorwa Active, Inganzo Ngari na Hope for The Future bakoze birimo umuganda wo kubakira no gusana inzu zituwemo na bamwe mu bana b’impfubyi, kubaha imfashanyo z’ibiribwa, banishyurira abana 106 amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza mu gihe cy’umwaka wose.

Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abantu basaga 200 cyashimwe n’abantu batandukanye yaba abagenerwa bikorwa, abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abaturage b’i Gicumbo babonye ibikorwa byiza byakorewe aba bana.

Makuza Lauren umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umuco muri Minisiteri y’Umuco na Siporo wari waje kwifatanya n’aba bahanzi muri iki gikorwa, yavuze ko yishimiye kuba hari abahanzi batekereje igikorwa nk’iki anasaba abandi kubareberaho.

Yagize ati “ubundi ibikorwa nk’ibi buri sosiyete yose y’ubucuruzi iba igomba kubikora, kuba abahanzi nk’aba baratekereje gufasha, ni ibyo gushimwa, ni bake babikora ahubwo twasaba n’abandi kubyitabira.”

Dereck umwe mu bahanzi bagize Active yatangaje ko bahisemo kujya gufasha abana n’i Gicumbi kuko mbere babashije kuza kubasura bakabona uko babayeho bagasanga ari ngombwa ko babafasha.

Yagize ati “twaje kubasura tubona uko babayeho twifuza kubafasha, twikoze ku mufuka, dushaka n’abaterankunga tubasha kubabonera imyambaro, ibiribwa, sima yo kubaka, amarangi yo gusiga mu nzu n’ubwisungane mu kwivuza ku bagera ku 106, ntabwo kandi tuzahagarikira aha, ni igikorwa tuzakomeza buri mwaka tuzajya tugira igikorwa nk’iki.”

Active kandi yashimiye byimazeyo abantu baje kwifatanya nabo ihereye ku Itorero Inganzo Ngari, Hope for The Future, Infinity Records, abafana n’abaterankunga barimo Inyange Industries, Skol, Kilimanjaro Cement, Ameki Color, MTN n’abandi.

Nahimama Serge, umutoza w’Itorero Inganzo Ngari naryo ryagize uruhare muri iki gikorwa, yavuze ko bacyitabire mu rwego rwo kuzuza inshingano n’ubupfura bihaye.

Ati “Inganzo ngari mu mibereho yacu turangwa n’urukundo, ishaka n’ubutwari, mu nshingano dufite gufasha abana b’impfubyi ntabwo dutandukira, kandi ni umuco nyarwanda, bigaruka muri za ndangagaciro, harimo gufashanya n’urukundo”.

Mbere y’uko iki gikorwa kirangira, Itorero Inganzo Ngari rikaba ryanacinye akadiho ku bari aho.

Mu ijambo Niyitegeka Fabrice Umuhuzabikorwa w’umuryango Hope for the Future nawo wagize uruhare rukomeye mu itegurwa ry’iki gikorwa, yasabye abana bagenewe iyi mfashanyo kuyikoresha banatekereza ku hazaza habo, abasaba kwiga neza bataranga mu ishuri bagakurikiza impanuro bahabwa kugira ngo bazabashe kwigira ubwabo. Aha akaba yanabasabye kutiheba nk’uko ihuriro babarizwamo ryitwa ‘Wikwiheba’.

Abana bafashijwe muri iki gikorwa basaga 300. Bamwe muri bo bagaburirwa n’itorero rya EPR Gicumbi, Abenshi ni imfubyi, abandi ni abahoze ari inzererezi bakomoka mu miryango itifashije.

Zimwe mu modoka zabatwaye
Bamwe mu bagize Active bari kumwe n'abana
Bimwe mu byo bashyikirije aba bana
Umuyobozi wa Hope for The Future
Makuza Lauren ,Umuyobozi muri MINISPOC ushinzwe iterambere ry'umuco
N'abanyamahanga bashyigikiye iki gikorwa
Makuza Lauren mu kazi
Habayeho umwanya wo kwidagadura
Habayeho umwanya wo kwidagadura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .