00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Active mu byishimo bikomeye kubera ibyo bagezeho mu mwaka umwe bamaze

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 23 August 2014 saa 09:39
Yasuwe :

– Bamaze umwaka umwe bakora nk’itsinda, nyamara bageze kuri byinshi Bemeza ko bungukiye byinshi muri PGGSS Berekanye ko bashoboye kandi ntibateganya gusubira inyuma Hari byinshi bahishiye abafana babo
Abo ni Abasore b’Udukoryo twinshi, Active, itsinda rigizwe na Dereck Tizzo na Olvis bakaba bamwe mu bahanzi bamaze igihe gito muri muzika yo mu Rwanda, ariko bamaze kwerekana ko hari icyo bashoboye ndetse hari imihigo besheje yatuma baba indashyikirwa mu buryo ubu n’ubu. Mu gihe habura (...)

- Bamaze umwaka umwe bakora nk’itsinda, nyamara bageze kuri byinshi
  Bemeza ko bungukiye byinshi muri PGGSS
  Berekanye ko bashoboye kandi ntibateganya gusubira inyuma
  Hari byinshi bahishiye abafana babo

Abo ni Abasore b’Udukoryo twinshi, Active, itsinda rigizwe na Dereck Tizzo na Olvis bakaba bamwe mu bahanzi bamaze igihe gito muri muzika yo mu Rwanda, ariko bamaze kwerekana ko hari icyo bashoboye ndetse hari imihigo besheje yatuma baba indashyikirwa mu buryo ubu n’ubu.

Active imaze umwaka umwe ikora nk'itsinda.

Mu gihe habura icyumweru kimwe ngo irushanwa rya PGGSS4 barimo risozwe, IGIHE yaganiriye nabo maze bavuga ku cyo baba barakuyemo, ndetse bakomoza ku mishinga yabo mu minsi iri imbere.

Mu Kiganiro kirambuye n’aba basore, Tizzo yavuze ko iyo bisuzumye basanga muri PGGSS4 barungutse.

Yagize ati: “Twarungutse muri PGGSS, icya mbere twabonye ni ubunararibonye, hari byinshi tutari tuzi nk’amarushanwa n’ibindi, twamenye uko bigenda kandi byatumye dukanguka, twarakuze mu bitekerezo, hari kandi umubare munini w’abatubonye, abo twaririmbiye, twahakuye abafana, ni ubwa mbere twari turirimbye imbere y’abantu bangana kuriya, PGGSS kandi yanadufashije mu kwiga kuririmba by’umwimerere.”

Kuri ibi uwitwa Olvis anongeraho ko biyongereyeho n’amikoro bahawe n’iri rushanwa, dore ko buri kwezi bahembwaga miliyoni y’Amanyarwanda.

Yagize ati: “Hari n’amafaranga twakuyemo, mu buryo bw’amikoro nabwo PGGSS yaratwubatse bikomeye, tujya muri PGGSS hari urwego twariho, ariko idusize ku rundi rwego rwisumbuyeho, ubu icyo tugiye gukora ni ukubibyaza umusaruro ariko tudatakaje wa mwimerere wacu.”

Mu ndirimbo Lift ni uko Active izagaragara yambaye.

Mu byo aba bahanzi bateganya harimo gutegura album yabo ya mbere nk’uko Dereck, uwa Gatatu ugize iri tsinda yabivuze.

Yagize ati: “Tumaze gukora indirimbo nyinshi, twifuza ko nko mu Ukuboza uyu mwaka twayimurika ariko bizaterwa n’uko ikibuga kizaba kimeze, nta kitwihutisha kuko igihe tumaze dukora si kinini cyane ku buryo twavuga ko twakerewe, niyo mpamvu tuzitonda tukabitegura neza.”

Dereck kandi yanagarutse ku buryo mu byo bakoze byose bagerageje uko bashoboye. Ati, “Twagerageje uko dushoboye, ndakeka tudahagaze nabi, ahubwo ubu igikurikiyeho ni ugushyira imbaraga mu kuba abantu barushaho kutwiyumvamo.

Mu minsi ya vuba, Active isigaye inakorera muri label ya Infinity, iteganya gushyira hanze amashusho y’indirimbo yitwa Lift. Iyi ndirimbo Active ivuga ko ifite ibintu bita ko ari bishya kuri bo byinshi.

Dereck yagize ati: “Byose bisa nk’aho ari bishya kuri twe, turi Active nshya, Producer Meddy Salah wayikoze ni mushya kuri twe, twakoreshejemo umukobwa mushya mu ndirimbo zo mu Rwanda, uburyo ikozemo ni bushya, imyambaro twakoresheje ni iyacu kandi ni mishya, idoze ukwayo ni byinshi bishya.”

Active irabyinira ku rukoma kubera ibyo bagezeho mu mwaka umwe bamaze

Umukobwa uzagaragara muri iyi ndirimbo ni uheruka kwegukana ikamba rya Nyampinga w’Amajyepfo, Hitayezu Belyse.

Miss Hitayezu Belyse uzagaragara muri Lift

Ibyo bamaze kugeraho byose ariko, Active ivuga ko ibikesha abantu batandukanye ndetse banashimira by’umwihariko.

Aha Olvis yagize ati: “Turashimira by’umwihariko Producer Bernard Bagenzi wadufashije mu itangira nubwo tutakiri kumwe, turashimira itangazamakuru ryakoresheje ubushishozi rikadushyigikira kandi rikatuba hafi, turashimira Bralirwa yazanye irushanwa rya PGGSS, turashimira na Infinity Records yabanye natwe kuva PGGSS igitangira, abafana hamwe n’imiryango yacu nabo turabashimira cyane.”

Amwe mu mashuhso azagaragara muri Lift

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .