Aba basore uko ari batatu bihuje mu mpera z’umwaka wa 2013 bashinga itsinda rya ‘Active’ ariko bose bakaba bari basanzwe ari abahanzi ku giti cyabo ndetse bafite n’impano yo kubyina.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’iri tsinda ryavuze ko abantu babita ababyinnyi ari abadasobanukiwe umuziki kuko kubyina biri muri muzika.
Tizzo yagize ati, “Abantu batwita ababyinnyi ni abatarasobanukirwa kuko Active turirimba ndetse tukabyina indirimbo zacu kandi ibyo dukora ni umuziki”.
Ngo kuva kera batarihuza nka Active, buri wese yariaririmbaga ndetse akanabyina abantu bakabikunda gusa bakibaza impamvu byabaye ikibazo ubwo bishyiraga hamwe.
Derek ati, “Burya iyo umuntu akora neza ajya imbere abamurwanya baba benshi ariko twe ntabwo byaduca intege kuko ibyo dukora turabizi”.
TANGA IGITEKEREZO