00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamideli mpuzamahanga mu ndirimbo nshya ya Active

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 4 February 2015 saa 04:18
Yasuwe :

Itsinda rya Active riri gukora amashusho y’indirimbo nshya yitwa Active Love. Mu mashusho y’iyi ndirimbo hazagaragaramo abanyamideli b’umwuga bakora ku rwego mpuzamahanga.
Mu kiganiro na Dereck Sano, umwe mu bagize itsinda rya Active, yavuze ko gukoresha abanyamideli babigize umwuga ari imwe mu nzira batekereza ko zatuma bagira amashusho agaragara neza bikanabafasha kwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga.
Yagize ati “Akeza karigura, iyo ukoze ikintu cyiza kandi ukagikorana n’abantu (...)

Itsinda rya Active riri gukora amashusho y’indirimbo nshya yitwa Active Love. Mu mashusho y’iyi ndirimbo hazagaragaramo abanyamideli b’umwuga bakora ku rwego mpuzamahanga.

Mu kiganiro na Dereck Sano, umwe mu bagize itsinda rya Active, yavuze ko gukoresha abanyamideli babigize umwuga ari imwe mu nzira batekereza ko zatuma bagira amashusho agaragara neza bikanabafasha kwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati “Akeza karigura, iyo ukoze ikintu cyiza kandi ukagikorana n’abantu babisobanukiwe, byanze bikunze kirasakara kikamenyekana, twumva ibi bikorwa ari nk’ikiraro kijyana umuziki wacu ku rwego mpuzamahanga kandi ni inzozi zacu kuba umuziki wacu wagera ku rwego mpuzamahanga.”

Uwitwa Houston Murey, umwe mu basore bazwi mu kumurika imideli muri Uganda, ni we wafashije Active mu kuyihuza n’aba banyamideli. Yabwiye IGIHE ko hari abandi bahanzi bo mu Rwanda bagiye babigerageza ariko bakanga gukorana nabo kubera gahunda idahamye.

Houston yavuze ko mu byatumye bemera gukorana na Active harimo kuba barasanze label ya Infinity iri tsinda ribarizwamo yita cyane ku bwiza bw’indirimbo abahanzi bakora.

Yagize ati “Hari abandi bagiye babidusaba tukanga, ariko kuri Active, twasanze Infinity ifite gahunda nzima, bagusaba ikintu ukabereka icyo bisaba bagahita babikora kuko ngo bakunda ibintu byiza, na Videos zabo kandi zirabyerekana.”

Indirimbo Active Love, izagaragaramo abanyamideli batatu bakunze gukorera mu Uganda no mu bindi bihugu nka Ghana, Afurika y’Epfo, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’ahandi.

Active Love yiganjemo amagambo y’urukundo, yakorewe muri Infinity Records, amashusho yayo ari gukorwa na Meddy Saleh muri Press It, ikazasohoka mu minsi ya vuba iri kumwe n’amashusho yayo.

Active ni itsinda rigizwe na Dereck, Olvis na Tizzo ryashinzwe mu 2013. Mu myaka hafi ibiri rimaze, ni rimwe mu matsinda yanditse amateka yo kwerekana ibikorwa byinshi no kwitabira amarushanwa akomeye muri muzika yo mu Rwanda.

Mu 2014, batwaye Salax Awards nk’abahanzi bashya ndetse bitabira PGGSS4 aho batwaye umwanya wa Gatanu. Bazwi mu ndirimbo nka Lift, Dusimbuke, Udukoryo twinshi n’izindi. Iri tsinda rizwiho umwihariko wo kuririmba banabyina cyane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .