00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Active mu ihurizo ry’abatayishaka muri PGGSS bakoresheje umunwa

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 21 February 2015 saa 03:49
Yasuwe :

Sano Dereck, Mugabo Olvis na Mugiraneza Thierry bita Tizzo bahuriye muri Active, itsinda rishya rifite umuriri n’umuvuduko ukomeye mu muziki mu Rwanda ntibumva neza igishingirwaho n’abavuga ko badakwiriye guhatanira PGGSS kubera andi mazina akomeye yabuze amahirwe.

Nta gihe kinini aba bahanzi bamaze bakora nk’itsinda ariko basa nk’aho bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi ba muzika mu Rwanda. Ibyo bamaze kugeraho mu gihe gito, bishobora gutera ubwoba andi matsinda asanzwe muri muzika ndetse hari n’ayamaze guhigikwa ku ruhande ari nacyo cyo kigaragaza umuriri n’umuvuduko ukomeye Active ifite.

Nyuma y’umwaka urengaho amezi make iri tsinda rimaze mu muziki, ryabonye amahirwe yo guhatanira Primus Guma Guma Super Star inshuro ebyiri.

Mu mwaka wa 2014 ubwo bitabiriye iri rushanwa bwa mbere, benshi ntibavuze rumwe kuri iri tsinda ryagiyemo abahanzi b’ibikomerezwa nka Urban Boyz, Kamichi na Uncle Austin bagataha amara masa.

Active iribaza icyo izira....

Kuri iyi nshuro nabwo, Active iri mu bahanzi 15 bahatanira imyanya 10 ya mbere muri PGGSS ariko nabyo byateje impagarara mu bakunzi ba muzika n’abakurikirana iby’imyidagaduro mu Rwanda.

Tizzo, umwe mu bagize iri tsinda, yanditse kuri Instagram abaza impamvu hari benshi bapfobya ibikorwa bya Active ari nacyo baheraho babaca urwaho bakavuga ko kujya muri iri rushanwa kwabo bidahwitse.

Yanditse agira ati “Ariko buriya nibyo koko ntabwo ‪Active‬ ikora? Cyangwa ikora ibituzuye nk’iby’abandi dusangiye uru rugendo?? Sinzi ikintu twakoze cyangwa se tutarakora cyabaye ikibazo muri ba nyiri kunenga! Ariko Imana niyo nkuru...kandi nyamara actions speak louder than words(ibikorwa biruta amagambo) bagenzi banjye,ahaa reka nicecekere.”

Active ngo yaba yarinjiriye ku iturufu y’umukobwa...

Mbere gato y’uko umwe mu bagize Active yandika agaragaza agahinda aterwa no kuba itsinda rye rishyirwa mu majwi ko ridakwiriye guhatanira iri rushanwa, hari amagambo yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko iri tsinda ryarinjiye mu irushanwa binyuze mu “mukobwa witwa Sandra Teta, umukunzi wa Dereck, akaba umukozi muri EAP’ ifatanya na Bralirwa gutegura iri rushanwa.”

Miss Sandra Teta, uri kukanyuzaho muri iyi minsi mu rukundo na Dereck, yahise abyamaganira kure avuga ko atakiri umukozi wa East African Promoters(EAP) ndetse ko kuba Active yarinjiye muri PGGSS nta ruhare na ruto we yabigizemo.

Miss Sandra Teta yitarukije ibyo avugwaho

Nyuma yo gutangaza bahanzi 15 bagomba guhatanira PGGSS ya 5 benshi ntibanyuzwe n’urutonde rwatanzwe na Bralirwa nyuma y’uko Christopher, Rafiki na Mico The Best bari bageze mu cyiciro cya 25 ariko bakabura amahirwe yo kugera muri 15 nyamara hari abinjiyemo bivugwa ko batabarushije gukora.

Tizzo ati "Ariko buriya nibyo koko ntabwo ‪Active‬ ikora ?"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .