00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Active yagiye i Kampala guhagararira u Rwanda muri Uganda Entertainment Awards

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 2 September 2015 saa 08:22
Yasuwe :

Sano Dereck, Mugabo Olvis na Mugiraneza Thierry bita Tizzo bahuriye muri Active berekeje muri Uganda mu Mujyi wa Kampala aho bagiye guhagararira u Rwanda mu bihembo byitwa Uganda Entertainment Awards.

Iri tsinda riri ku rutonde rw’abakomeye muri Afurika bahatanira ibihembo bya Uganda Entertainment Awards 2015 (UEA), rihanganye mu cyiciro kimwe na Diamond, Tiwa Savage, Wizkid na Patoranking.

Nta gihe kinini itsinda rya Active rimaze rikora umuziki ariko mu myaka igera kuri itatu bamaze basa nk’aho bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi ba muzika mu Rwanda ndetse batangiye kugaragara ku rwego mpuzamahanga nk’abahanzi bahagarariye igihugu mu bihembo bikomeye.

Mu museso wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Nzeri 2015 nibwo aba basore bahagurutse i Kanombe berekeza i Kampala kugira ngo bajye gukorerayo imyitozo ya nyuma bitegura ibi birori bizaba kuwa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2015.

Mugiraneza Thierry bita Tizzo yabwiye IGIHE ko itsinda abarizwamo riri mu bahanzi bagomba kuririmba muri uyu muhango utegerejwemo ibyamamare mu muziki wa Afurika.
Yagize ati “Turagiye i Kampala, tugiye kwitegura igitaramo , turi mu bazaririmba niyo mpamvu tugiye mbere”
Mbere yo guhaguruka i Kanombe, Active yasabye Abanyarwanda bose kuyitera ingabo mu bitugu no kuyishyigikira mu masengesho kugira ngo bazaheshe ishema igihugu cyabo.

Tizzo yagize ati “Dufashe uyu mwanya wo kubashimira abakomeje kudushyigikira mu bikorwa bya Uganda Entertainment Awards tugiyemo. Aho tugiye si iwacu, gusa ikitujyanye ni uguhesha agaciro umuziki wacu n’abahanzi nyarwanda”

“Icyo dukeneye ni amasengesho yanyu, kuko niyo mpamba twifuza”

Active ihatanye mu cyiciro cya ‘Best African Act’, aho ihanganye n’abahanzi bakomeye muri Afurika : Diamond (Tanzania), Wizkid (Nigeria), Patoranking (Nigeria) na Tiwa Savage (Nigeria).

Ibihembo bya Uganda Entertainment Awards 2015 (UEA) bizatangirwa mu Mujyi wa Kampala ku itariki ya 4 Nzeri 2015 mu birori bizabera kuri hoteli ya Munyonyo Commonwealth Resort (Speke Ball).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .