00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Active yashyize hanze amashusho asembura abakeba

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 4 November 2014 saa 12:50
Yasuwe :

Itsinda rya Active rigizwe na Dereck, Olvis na Tizzo yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘’Dusimbuke’ yakozwe na Producer Meddy Saleh wo muri Press It. Aba bahanzi bavuga ko aya mashusho ari ikimenyetso gica amarenga y’ingufu n’inzozi bafite mu muziki.
Derek umwe mu bagize iri tsinda, yemeza ko amashusho ya ‘Dusimbuke’ ari kimwe mu bikorwa bikomeye bakoze nyuma yo gusinyana amasezerano na Label ya Infinity Records ari nayo iri kubafasha mu muziki muri iyi minsi.
Iyi ndirimbo kandi aba bahanzi (...)

Iyi ndirimbo kandi aba bahanzi ngo bayishyizemo ingufu zikomeye mu rwego rwo kwereka abo bahanganye ko Active itangiye kubarya isataburenge ari nako ibaha umwitangirizwa mu kwigaragaza cyane.

Ni gutya Active igaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo yabo

Amashusho ya ‘Dusimbuke’ agiye hanze nyuma y’iminsi mike aba basore bavuye i Gicumbi gufasha abana b’impfubyi. Iki gikorwa bagikoze bikoze ku mufuka kugira ngo duke bafite badusaranganye n’abababaye.

Derek ati “Twabasuye tubona uko babayeho twifuza kubafasha, twikoze ku mufuka, dushaka n’abaterankunga tubasha kubabonera imyambaro, ibiribwa, sima yo kubaka, amarangi yo gusiga mu nzu n’ubwisungane mu kwivuza ku bagera ku 106. Ntabwo kandi tuzahagarikira aha, ni igikorwa tuzakomeza buri mwaka tuzajya tugira igikorwa nk’iki.”

Active kandi yashimiye byimazeyo abantu baje kwifatanya nabo ihereye ku Itorero Inganzo Ngari, Hope for The Future, Infinity Records, abafana n’abaterankunga barimo Inyange Industries, Skol, Kilimanjaro Cement, Ameki Color, MTN n’abandi.

REBA DUSIMBUKE HANO:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .