00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Active yasohoye amashusho y’indirimbo yakoranye na Barnaba wo muri Tanzania

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 8 March 2016 saa 09:05
Yasuwe :

Itsinda rya Active rigizwe na Dereck, Olvis na Tizzo ryashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Amafiyeri’ bahuriyemo na Barnaba, umuhanzi wo muri Tanzania.

Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Meddy Saleh wo muri Press It. Aba bahanzi bavuga ko aya mashusho ari ikimenyetso cyerekana ko batangiye kwagurira isoko ry’umuziki wabo muri Afurika y’Uburasirazuba ndetse ngo bagiye gushakisha uburyo bamenyekana hanze y’u Rwanda.

Barnaba wakoranye indirimbo na Active, ni umwe mu bakunzwe muri Tanzania azwi cyane mu ndirimbo “Siri” yakoranye na Vanessa Mdee, yanakoranye na Chameleone iyo bise “Nakutunza”. Anazwi cyane mu yitwa “Nabembelezwa”, “Gubegube” n’izindi.

Tizzo yabwiye IGIHE ko nyuma y’iyi ndirimbo bagiye kurangiza album ya mbere bateganya kumurika mu mpera z’umwaka wa 2016. Active yanihaye umuhigo wo gucika burundu ku kuririmba playback.

Ati “Dufite gahunda yo gushyira hanze album yacu, izaba ifite indirimbo cumi n’ebyiri ariko izina ryayo ntituraryemeranyaho. Ikindi kandi mu miririmbire, Active izagaragara hake irimba playback.”

Active ifite izindi ndirimbo nshya eshanu izashyira hanze mu minsi ya vuba mu rukurikirane rw’amashusho nyuma bakabona kwanzura ibijyanye na album ya mbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .