00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Active yazanzamukiye i Muhanga

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 25 May 2015 saa 09:36
Yasuwe :

Kuva tariki ya 21 Werurwe-23 Gicurasi 2015 abahanzi bari muri PGGSS bakoze ibitaramo bigera kuri bitandatu mu bice bitandukanye byo mu Ntara y’Amajyepfo, itsinda rya Active riri mu bahanzi bahatanira miliyoni 24 za Bralirwa ariko inzira yari inzitane gusa bageze i Muhanga yatangiye kuba umuharuro.

Active, ni itsinda rigizwe n’abasore batatu Sano Dereck, Mugabo Olivis na Mugiraneza Thierry bita Tizzo. Nta gihe kinini aba bahanzi bamaze bakora nk’itsinda ariko basa nk’aho bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi ba muzika mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2014 ari nawo ufatwa nk’uw’intangiriro yabo mu kwigaragaza mu muziki, batwaye igihembo cya Salax Award mu cyiciro cy’umuhanzi mushya. Muri uwo mwaka na none bitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star risozwa bafite umwanya wa gatanu.

Muri 2015 aba bahanzi bongeye kugira amahirwe bibona mu bahanzi 10 bahatanira PGGSS ya 5. Irushanwa rigitangira bigaragaje neza dore ko ubwo batoranyaga abahanzi icumi bakwiye guhatana Active yabonye amanota meza binayihesha kwinjira mu irushanwa.

Ku itariki ya 21 Werurwe 2015, igitaramo cya mbere cya Roadshow muri 17 bigomba kubera hirya no hino mu gihugu cyabereye mu Mujyi wa Rusizi. Muri icyo gitaramo cya mbere, abahanzi bagaragaje ko bafite ingufu, umurava, gushyigikirwa no kugira umubare w’abafana ni Bull Dogg, Bruce Melody, Knowless na Dream Boyz abandi bose basigaye bajya mu cyiciro kimwe cy’abahanyanyaje.

Icyo gitaramo kirangiye, abagize Active babwiye IGIHE ko babonye bagihagaze neza mu maso y’Abanya-Rusizi ndetse ngo byabateye ishyaka ryo gukorana cyane ngo bazigaragaze neza mu bindi bitaramo byari bisigaye.

Olivis yagize ati “Nabonye Abanya-Rusizi bakitwibuka kandi bishimanye natwe barabyina bimpa icyizere ko n’ahandi tuzajya bizaba byiza”

Nubwo bo bihaye amanota meza bakavuga ko itsinda ryabo rihagaze neza mu irushanwa, ntibyari byiza koko, ahubwo ni bya bindi by’Abanyarwanda bavuga ko ‘Nta nkumi yigaya’. Ugereranyije n’uko abandi bahanzi bose bitwaye, Active yari mu cyiciro cya batatu baje inyuma.

Hakurikiyeho igitaramo cya Nyamagabe, iri tsinda ryakoze iyo bwabaga ariko na none rigeze ku rubyiniro byasaga nk’aho abafana barimo kuryitegereza bashaka kumenya bo baririmbyi abo ari bo. Indirimbo z’iri tsinda nazo byagaragaraga ko zitazwi n’abafana, abarigize na bo ntibazwi.

Iyo uganiriye n’abaturage baba baje kureba ibi bitaramo usanga batanazi uko iri tsinda ryitwa, indirimbo zabo na zo usanga bazimo nkeya zishoboka. Iki gitaramo kirangiye nabwo Active byagaragaye ko iri mu bahanzi bari inyuma mu gushimisha abafana.

Mu bindi bitaramo byakurikiyeho haba icy’i Nyanza, Huye ndetse na Ruhango, aba bahanzi basaga n’abatakaye mu irushanwa. Bari muri batatu ba nyuma babonaga umubare muto w’abafana ugendeye ku buryo abaturage bereka umuhanzi ko bamwishimiye.

Aha hantu hose iri rushanwa ryanyuze, iri tsinda ryishimirwaga iyo ryashyiraga hasi indangururamajwi rikerekana ko rifite ubuhanga mu kubyina nubwo ritajya imbizi na gato n’umuntu wese uriha inyito y’ ‘Ababyinnyi’.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’iri tsinda ryavuze ko abantu babita ababyinnyi ari abadasobanukiwe umuziki kuko kubyina biri muri muzika.

Tizzo yagize ati, “Abantu batwita ababyinnyi ni abatarasobanukirwa kuko Active turirimba ndetse tukabyina indirimbo zacu kandi ibyo dukora ni umuziki”.

Bibonye mu irushanwa bageze i Muhanga

Tizzo, Dereck na Olivis bagize itsinda rya Active baririmbye ku mwanya wa Gatatu inyuma ya Knowless na TNP. Batangiye babyina, bakirizwa amashyi y’urufaya ku buryo wabonaga ku kibuga iri rushanwa ryabereyeho hari ibyishimo mu bafana ndetse buri kintu cyose kidasanzwe cyerekeranye no kubyina no kugaragaza ko bakoze imyitozo, bagiherwaga amashyi.

Ibintu byahinduye isura bageze ku ndirimbo yabo ’Pole’, byagaragaye ko abafana bishimiye iri tsinda ndetse barifashije kuririmba indirimbo zabo nka ’Aisha’, ’Lift’ n’izindi.

Mu Mujyi wa Muhanga byagaragaye ko iri tsinda rihafite umubare munini w’abafana ukurikije uburyo ryakiriwe ndetse n’ukuntu indirimbo zabo zizwi n’abakunzi ba muziki.

Ni ubwa mbere kuva PGGSS5 yatangira Active yabonye abafana benshi ndetse bikagaragara ko bishimiwe. Iki gitaramo cya Muhanga, gisa n’icyagaruye mu irushanwa iri tsinda ndetse kibaremamo icyizere ko bakoze cyane no mu bindi bitaramo bisigaye bazataha amanota meza.

Active irizira…

Aba bahanzi uko ari batatu, Tizzo, Olivis na Dereck, ni abahanzi basa nk’aho ari bashya mu maso y’abakunzi ba muzika mu Rwanda. Bo kimwe na TNP indirimbo zabo zizwi n’umubare muto ugereranyije n’abahanzi bahanganye na bo muri PGGSS 5 ariko mu mitima yabo bo bakiyumvamo ko ari abahanzi b’ibihangange bafite amazina akomeye nyamara atari byo.

Urebye imiririmbire ya Dereck, ubuhanga afite n’ibyo akora muri PGGSS usanga bihabanye cyane. Ni we usa n’uwakabaye ayobora bagenzi be mu bijyanye n’imiririmbire ariko yifitemo icyizere ko aho bageze ari ku rwego rwa nyuma nyamara bakirengagiza ko urugendo rukiri rurerure ahubwo bakeneye kubanza kwiyerekana bakamenyakana mu nzira zose zishoboka.

Banga urunuka umuntu wese ubita ababyinnyi kurusha uko ari abaririmbyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .