00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diamond yahigitse Active muri Uganda Entertainment Awards

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 5 September 2015 saa 02:25
Yasuwe :

Itsinda rya Active ryahagarariye u Rwanda mu bihembo bya Uganda Entertainment Awards ntiryabashije kwegukana igihembo mu birori byabereye mu Mujyi wa Kampala mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2015.

Active ihuriwemo na Sano Dereck, Mugabo Olvis na Mugiraneza Thierry yari ihatanye mu cyiciro cya ‘Best African Act’. Iki cyiciro cyari kirimo abahanzi bakomeye muri Afurika : Diamond (Tanzania), Wizkid (Nigeria), Patoranking (Nigeria) na Tiwa Savage (Nigeria).

Mu muhango wo gutanga ibi bihembo wabereye i Kampala ahitwa Munyonyo Commonwealth Resort, Diamond Platnumz wo muri Tanzania ni we wahawe igihembo.

Uretse Active, nta wundi muri aba bahanzi bari bahataniye igihembo cya ‘Best African Act’ witabiriye uyu muhango ndetse na Diamond wahawe igihembo ntiyari yitabiriye ubutumire.

Active yagiranye ikiganiro n'ibitangazamakuru bitandukanye

Itsinda rya Active ryaririmbye muri ibi birori byari birimo umubare munini w’abahanzi n’ibyamamare bitandukanye muri Uganda. Biteganyijwe ko bazagaruka mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Nzeri 2015.

Urutonde rw’abegukanye ibihembo:

BEST FEMALE ARTISTE – Sheebah Karungi
BEST DANCEHALL ARTISTE – A Pass
BEST GOSPEL ARTISTE – Levixone
BEST BAND – Golden Band
BEST BREAKOUT ARTISTE – Lydia Jazmine
BEST ARTISTE IN THE DIASPORA – Ang3llina
BEST HIPHOP TRANSFORMER – Navio
BEST RNB ARTISTE – King Saha
BEST CREW/GROUP – Goodlyfe
BEST KADONGO KAMU – Mathias Walukaga
BEST AFRICAN ACT – Diamond Platinumz
BEST MALE COMEDIAN – Patrick Salvado Idringi
BEST FEMALE COMEDIAN – Anne Kansiime
BEST ACTOR – Sam Bagenda
BEST ACTRESS – Sarah Kisawuzi
BEST OUTSTANDING DRAMA/THEATRE PERSONALITY – Andrew Benon Kibuuka
BEST ALL ROUND ENTERTAINMENT PERSONALITY – Andrew Benon Kibuuka
BEST COLLABORATION – Mubbi bubbi (David Lutalo ft Maro)
BEST MUSIC VIDEO – Sitya Loss (Eddy Kenzo)
BEST SONG OF THE YEAR – Kuzaala Kujagana (Irene Namatovu)
BEST COMEDY GROUP – Comedy Files
BEST DJ – Dj Roger
BEST ENTERTAINMENT RADIO SHOW – Talk and Talk (Dembe FM)
BEST ENTERTAINMENT TV SHOW – Scoop on Scoop
BEST MALE ENTERTAINMENT RADIO SHOW HOST – Kasuku (Dembe FM)
BEST FEMALE ENTERTAINMENT RADIO SHOW HOST – Flavia Tumusiime(Capital FM)
BEST MALE ENTERTAINMENT TV PRESENTER – Douglas Lwanga (NTV)
BEST FEMALE ENTERTAINMENT TV PRESENTER – Kirabo Fiona(Bukedde TV)
BEST ENTERTAINMENT SUPPORTING BRAND – SMSONE
BEST FASHION BRAND – Sylvia Owori
BEST FASHION DESIGNER – Gloria Wavamunno
BEST MALE SPORT PERSONALITY – Golola Moses
BEST FEMALE SPORTS PERSONALITY – Peace Busingye
BEST MALE MODEL – Adam Gashe
BEST FEMALE MODEL – Vanquisha Eyapo
BEST RADIO STATION – CBS FM
BEST THEATRE DRAMA GROUP – Fun Factory
BEST THEATRE PRODUCTION – OMG (Ebonnies)
BEST TV SERIES – Deception
BEST TV STATION – Urban TV
BEST VIDEO PRODUCER – Sasha Vybz
BEST MUSIC PRODUCER – Nessim
BEST VJ – Vj Jjingo
LIFE ACHIEVEMENT AWARD – Maddox Sematimba
HUMANITARIAN AWARD – Frank Gashumba

Umuraperi Navio yegukanye igihembo
Aho ibirori byabereye hari hateguye binogeye ijisho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .