00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu bitanu bitangaje ushobora kuba utazi kuri Active

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 7 August 2014 saa 11:06
Yasuwe :

Active ni itsinda ririmba rikanabyina. Rigizwe n’abasore birabura, bajya kureshya, b’imbavu nto: Tizzo, Olivis na Derek. Batangiye iri tsinda ku itariki 25 Nykanga 2013.
Uribaza uti ese igitekerezo cyo gushinga itsinda cyavuye he? Buri wese yakoraga Muzika ku giti cye, bagira igitekerezo cyo gukorana indirimbo bahuriyeho (Collabo) uko ari batatu, mu gihe bari barimo kuyitunganya basanga bahuriye ku bintu byinsh; imyumvire imwe, kuzuzanya n’ibindi byinshi cyane. Nibwo bafashe umwanzuro wo (...)

Active ni itsinda ririmba rikanabyina. Rigizwe n’abasore birabura, bajya kureshya, b’imbavu nto: Tizzo, Olivis na Derek. Batangiye iri tsinda ku itariki 25 Nykanga 2013.

Uribaza uti ese igitekerezo cyo gushinga itsinda cyavuye he? Buri wese yakoraga Muzika ku giti cye, bagira igitekerezo cyo gukorana indirimbo bahuriyeho (Collabo) uko ari batatu, mu gihe bari barimo kuyitunganya basanga bahuriye ku bintu byinsh; imyumvire imwe, kuzuzanya n’ibindi byinshi cyane. Nibwo bafashe umwanzuro wo kwihuza bagakora itsinda bise Active. Dore ibintu Bitanu utari utari uzi kuri Active.

1. Indirimbo ya mbere bakoze nk’itsinda rya Active

Indirimbo Active yakoze bwa mbere yitwa “Uri Mwiza” ku itariki ya 25 Nyakanga 2013. Ariyo yatumye bafata icyemezo cyo kwishyira hamwe bagakora itsinda Active.

2. Imico abari muri Active bari bafite mu buto bwabo

Uko ari batatu bose bari inkugabanyi birenze. Muri make batangiye kuba “Active » bakiri abana.

Dore udushya twa buri wese

Olivis: Yakundaga igikoma cyane, rimwe abona batinze kumugaburira, afata icyemezo cyo kujya kucyishakira, abona kiri ku meza yo kuriraho, arurira ngo agifate kuko imeza yaramusumbaga, kimumeneka ku kaboko arashya.

Derek: Yakundaga gucokoza ibyuma by’umuriro, akabifungura ngo arebe ibirimo imbere. Bitandukanye n’abandi bana, we ntibamukubitiraga kurya, iyo yabaga ashonje hari ibuye yicaragaho kugira ngo yereke abo mu rugo ko amasaha ye yo kurya yageze.

Tizzo: Papa wa Tizzo yari afite ipikipiki (motto). Rimwe mu gitondo Tizzo, wari ukiri umwana muto cyane afata icyemezo cyo kuyurira ngo ayitware, mu kuyurira imwotsa ku kaguru, arashya bikomeye, kumuvuza byaragoranye cyane na n’ubu aracyafite inkovu yayo.

3. Ibintu Active itinya

Tizzo: atinya umuntu waba yamubeshyera agatinya n’inzoka cyane. Ayibonye mu nzira ari nzima cyangwa yapfuye, ntaba akihanyuze.

Derek: Derek atinya ikintu kimujya ku mubiri, nko kurwa agaheri, cyangwa akandi kantu ku mubiri n’imbeba, ngo iyo ayibonye akiza amaguru.

Olivis: Atinya umuntu umuhohotera n’inzoka, kimwe nka Tizzo iri mu bisimba bimutera ubwoba.

4. Abantu bakomeye Active yifuza guhura nabo

Derek: Inzozi za Derek ni ukubona Active iri ukuririmbira Perezida Paul Kagame, no kumva ko hari indirimbo yabo akunda.

Olivis: Inzozi ze ni uguhura na Producer ukomeye muri Amerika “Timberland” akabakorera indirimbo.

Tizzo: Inzozi ze ni ukongera kubona mama we, yapfuye akiri muto cyane kuburyo atamwibuka. Byamugora ariko byanamushimisha kongera kumubona.

5. Ibintu bitangaje utari uzi kuri Active

Olivis : Yibitseho ubuhanga bwo guteka, ngo iyo yatetse, ababiriyeho bose bamukurira ingofero.

Tizzo : Usibye ijwi ryiza, ngo ni n’umunyarwenya cyane. Mbese nta rungu wasanga aho Tizzo ari.

Derek: Ngo abakobwa benshi bemeza ko Derek afite iminwa myiza.

Kubaha amahirwe yo kuzegukana muri PGGSS4 umwanya wa kane fata telefone yawe ujye aho bandikira ubutumwa bugufi wandike umubare 1 wohereze kuri 4343.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .