00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Active igiye kwishyurira mituweli abana bibana 70

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 25 September 2014 saa 10:36
Yasuwe :

– Active yateguye igikorwa cy’urukundo kigamije gufasha abana birera bo mu Karere ka Gicumbi ’Gutanga ni umugisha kuruta guhabwa’ ni intero ya Active kuri iki gikorwa Hazatangwa ‘mutuelle santé’ 70 ku bana bibana batuye mu Karere ka Gicumbi Active yateguye iki gikorwa mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’umwaka imaze. Ngo bafashije ababaye kuko ari byo bishimisha Imana
Abahanzi batatu bagize itsinda rya Active, bateguye igikorwa cy’urukundo kigamije gufasha abana biganjemo ab’imfubyi zibana mu Karere (...)

 Active yateguye igikorwa cy’urukundo kigamije gufasha abana birera bo mu Karere ka Gicumbi
 ’Gutanga ni umugisha kuruta guhabwa’ ni intero ya Active kuri iki gikorwa
 Hazatangwa ‘mutuelle santé’ 70 ku bana bibana batuye mu Karere ka Gicumbi
 Active yateguye iki gikorwa mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’umwaka imaze. Ngo bafashije ababaye kuko ari byo bishimisha Imana

Abahanzi batatu bagize itsinda rya Active, bateguye igikorwa cy’urukundo kigamije gufasha abana biganjemo ab’imfubyi zibana mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru. Kimwe mu bikorwa Active izakora, harimo kwishyurira abana 70 amafaranga y’ ubwisungane mu kwivuza (mutuelle santé).

Abagize Active batangarije IGIHE ko batekereje iki gikorwa mu rwego rwo gushimira Imana yatumye mu gihe kingana n’umwaka bageze ku bikorwa bishimira dore ko banavuga ko gutanga ari umugisha kuruta kwakira.

Umwe mu bagize Active, Thierry Mugiraneza bita Tizzo yagize ati “Mu gihe gito tumaze twabashije gusarura, twatangiye nka Active kuri 23 Kanama 2013, ubu hashize umwaka urengaho gato, twashoboraga gufata amafaranga runaka tugakora ibirori byo kwizihiza isabukuru tukishimana n’abakunzi bacu, ariko sicyo twahisemo, twifuje gushimira Imana dukora ibyo ikunda, gufasha abababaye.”

Amafaranga Active izakoresha muri iki gikorwa ni ayo bakuye mu irushanwa rya PGGSS baherukamo, aho ryarangiye bari ku mwanya wa 5 bagahembwa miliyoni 3 z’Amafaranga y’ u Rwanda.

Abana Active yateguye gufasha, baba mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru. Benshi muri bo baribana. Basanzwe bafashwa n’itorero rya ADEPR ahanini mu kubagaburira aho bahabwa ifunguro rimwe ku munsi. Muri bo hari abatuye kure y’aho bafatira ifunguro ku buryo hari n’abagenda ibirometero 12 baza kurya nk’uko bitangazwa n’umwe mu bari gufasha Active gutegura iki gikorwa.

Aba bana bose hamwe bagera kuri 300 ariko 70 muri bo ntibarabasha kubona ubwisungane mu kwivuza, iyi akaba ariyo mpamvu Active yemeye kubarihira.

Aha Olvis yagize ati “Hatirengagijwe ko ibyo bakeneye ari byinshi, ariko mbere na mbere ubuzima, hari abagera kuri 70 batarabona ‘mutuelle santé’, abo tuzayibishyurira n’ababaha ubundi bufasha bazabikore byibura bafite ubuzima ku buryo uwarwara yabasha kwivuza, abasigaye bose tuzabishyurira.”

Abagize Active bavuga ko habonetse ubushobozi buhagije hari ibindi bikorwa bakorera aba bana. Ibi byatumye batikubira iki kigorwa bonyine ndetse buri wese washaka kwifatanya nabo ashobora kubatera ingabo mu bitugu.

Nk’uko byatangajwe na Dereck, abafana ba Active n’abandi bafite umutima ufasha bazifuza kwifatanya nabo hari inzira bashyiriweho banyuramo bakazifatanya nabo.

Dereck yagize ati “Kwishyura ‘mutuelle santé’ byo tuzabikora nta gisibya, ariko tubonye abadutera ingabo mu bitugu twakora ibirenzeho, tugasangira n’abana tukagira n’ibindi bikorwa tubasigira,…hari abantu ubu barenga 50 bamaze kutubwira ko bazifatanya natwe, ku bandi babishaka nabo bashobora guhamagara kuri numero ya telefoni 0788844477 na 0788309905 bagahabwa ibisobanuro by’uko bakwifatanya natwe muri iki gikorwa.”

Kugeza ubu, abantu basaga 53 bamaze kwemerera Active ko bazifatanya nayo muri iki gikorwa. Aba biyongera kuri Label ya Infinity ari nayo ibafasha mu bikorwa byabo bya buri munsi. Igice kinini cy’ibyo bazakora, bavuga ko ari amafaranga bakuye mu irushanwa rya PGGSS4.

Gusura no gutanga iyi nkunga kuri aba bana, biteganyijwe kuwa 25 Ukwakira 2014 i Gicumbi, nyuma y’umuganda rusange.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .