00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Active yasusurukije abitabiriye Expo 2014 ahakorera Bralirwa

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 26 July 2014 saa 09:39
Yasuwe :

Mu imurikagurisha riri kubera i Kigali, Bralirwa yashyiriyeho abayigana aho ikorera(stand) gahunda yo kubagezaho umuziki w’imbaturamugabo by’umwihariko bakaba bataramirwa n’abahanzi bahatanira PGGSS4.
Kuri uyu wa Gatandatu, itsinda rya Active, ni ryo ryataramanye n’abari baje kwica akanyota banywa ibinyobwa byengwa na Bralirwa , bisembuye n’ibidasembuye, benshi bakunda.
Mu ndirimbo zabo zikunzwe muri iyi minsi nka Aisha, Pole, Udukoryo twinshi n’izindi, Active bashimishije benshi by’umwihariko (...)

Mu imurikagurisha riri kubera i Kigali, Bralirwa yashyiriyeho abayigana aho ikorera(stand) gahunda yo kubagezaho umuziki w’imbaturamugabo by’umwihariko bakaba bataramirwa n’abahanzi bahatanira PGGSS4.

Kuri uyu wa Gatandatu, itsinda rya Active, ni ryo ryataramanye n’abari baje kwica akanyota banywa ibinyobwa byengwa na Bralirwa , bisembuye n’ibidasembuye, benshi bakunda.

Mu ndirimbo zabo zikunzwe muri iyi minsi nka Aisha, Pole, Udukoryo twinshi n’izindi, Active bashimishije benshi by’umwihariko bakaba babyinishije abafana binyuze mu mbyino zabo basanzwe bazwiho.

Nubwo batabonye amahirwe yo gukomeza ngo bagere mu cyiciro cya nyuma dore ko basezerewe mu bahanzi 7 mu gitaramo cya Live cyabereye i Rubavu, Active banibukije abafana babo ko gutora bikomeje kugira ngo bazabashe kwegukana umwanya wa kane bityo baze imbere y’abandi bahanzi 7 basezerewe dore ko imyanya isigaye yose izahemberwa.

Nyuma yo kuririmba Aisha Derek ati, “Mukomeze gutora Active muduhe amahirwe. Umubare wacu ni 1 ukohereza kuri 4343. Imana ibahe umugisha”

Active imbere y'abafana babo

Si Active yonyine itaramye muri Expo ah Bralirwa ikorera, ahubwo abahanzi bose bahataniye PGGSS4 : Jay Polly, Teta Diana, Young Grace, Ama G, Dream Boyz, Bruce Melody, Chirstopher, Jules Sentore , Senderi ; bazataramana n’abagana ahatangirwa serivise ya Bralirwa kugeza ku itariki ya 05 Kanama 2014.

Ni gutya byari byifashe

Aba bahanzi bose uko ari 10 kandi bakomeje imyitozo yo kuririmba live bitegura igitaramo cyo ku itariki ya 30 Kanama 2014 ari na wo munsi uzatangwaho igikombe. Amatora kuri telefone arakomeje kugira ngo abafana bihitiremo ukwiriye kuzahabwa 24,000,000rwf ndetse hanamenyekane uburyo aba bahanzi bazakurikirana mu uhereye kuwa mbere kugeza kuwa cumi.

Gutora umuhanzi ukunda, ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandi umubare uranga uwo muhanzi warangiza ukohereza kuri 4343.

Uko gahunda y’aba bahanzi muri Expo Rwanda iteye :


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .