00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Active yatangiye kwinjira ku isoko ry’umuziki rya Tanzania biciye kuri Mwana FA

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 30 November 2017 saa 10:53
Yasuwe :

Itsinda rya Active ryo mu Rwanda ryatangiye gushakiza inzira zizarigeza ku isoko ry’Umuziki muri Afurika y’Uburasirazuba rihereye ku mushinga w’indirimbo ryahuriyemo na Mwana FA, umwe mu bakomeye muri Tanzania.

Active yari imaze iminsi icurangwa ku maradiyo ku bw’indirimbo zayo ‘Final’ ndetse na ‘Waga’ bahuriyemo na Vampino wo muri Uganda. Ubu aba bahanzi bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Go Mama’ bahuriyemo na Mwana FA.

Mu kiganiro na Thierry Mugiraneza uzwi nka Tizzo, umwe mu bagize itsinda rya Active, yavuze ko ‘umushinga wabo na Mwana FA ari umwe muri myinshi ikomeye bakoze mu mpera z’umwaka wa 2017 bafitemo icyizere ko izabageza ku rwego rukomeye’.

Yongeyeho ko nyuma yo gushyira hanze aya mashusho ya ‘Go Mama’ bateganya kuzajya muri Tanzania bakazenguruka mu bitangazamakuru bitandukanye bayimenyekanisha ndetse izina ryabo rigatangira kumenyekana muri Afurika y’Uburasirazuba’.

Yagize ati “Byo hari hashize igihe nta mushinga ukomeye dukoze nka Active ariko ibintu byiza burya bisaba igihe. Iyi ndirimbo twarayitondeye, twabanje kuyikora nyuma Mwana FA aza kuyumva ikiri audio arayikunda nyuma biza kurangira tuyikoranye.”

Yongeyeho ati “Nyuma y’uko igiye hanze ubu igikurikiyeho ni ukuyimenyekanisha n’iwabo muri Tanzania. Mu byo duteganya no kujya mu itangazamakuru ry’iwabo biri mu byo twifuza, azabidufashamo kugira ngo naho ihagere.”

Amashusho ya Go Mama yafashwe na Meddy Saleh, yakorewe mu Karere ka Karongi, igaragaramo imibyinire igezweho n’abakobwa basanzwe bafite ubuhanga mu gutigisa umubyimba.

Muri aya mashusho kandi hagaragaramo umuraperi AY usigaye akorana bya hafi na Producer Meddy Saleh, uyu ni na we wahuje Active na Mwana FA[umwe mu nshuti ze magara].

AY[uhagaze iburyo] agaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo yahuje Active na Mwana FA

Mwana FA ubusanzwe witwa Hamis Mwinjuma, mu muziki wa Tanzania arakomeye ndetse hari bamwe bamwita MwanaFalsafa cyangwa Binamu. Yakoze indirimbo zakunzwe zirimo Ingekuwa Vipi’, ‘Alikufa kwa Ngoma’, ‘Msiache Kuongea’, ‘Bado Nipo Nipo’, ‘Yalaiti’ , ‘Ameen’ n’izindi.

Ni umuhanga mu muziki akaba abimazemo imyaka 15 kandi akunzwe. Uretse kuririmba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Master of Science (MSc.)] yakuye muri Kaminuza ya Coventry University mu Bwongereza.

Go Mama, Video nshya ya Active na Mwana FA


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .