00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Reba Video y’indirimbo ‘Lift’ ya Active

Yanditswe na
Kuya 1 September 2014 saa 06:07
Yasuwe :

Itsinda rya Active rigizwe na Dereck, Olvis na Tizzo yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Lift’. Iyi ndirimbo isohotse nyuma y’umunsi umwe Active isoje irushanwa rya PGGSS4 aho babashije kuza ku mwanya wa 5 mu bahanzi 10 bahatanaga muri uyu mwaka.
Mu kiganiro na Dereck, yatangaje ko iyi ndirimbo ifatwa nko kuvuka kwabo bwa kabiri aho bavuga ko byose ari bishya.
Yagize ati: “Ni byinshi twavuga kuri iyi ndirimbo, byose ni bishya, hari Producer mushya, Label nshya, Active nshya ndetse (...)

Itsinda rya Active rigizwe na Dereck, Olvis na Tizzo yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Lift’. Iyi ndirimbo isohotse nyuma y’umunsi umwe Active isoje irushanwa rya PGGSS4 aho babashije kuza ku mwanya wa 5 mu bahanzi 10 bahatanaga muri uyu mwaka.

Mu kiganiro na Dereck, yatangaje ko iyi ndirimbo ifatwa nko kuvuka kwabo bwa kabiri aho bavuga ko byose ari bishya.

Yagize ati: “Ni byinshi twavuga kuri iyi ndirimbo, byose ni bishya, hari Producer mushya, Label nshya, Active nshya ndetse n’imyambaro mishya.”

Abajijwe uko bamerewe muri Label nshya ‘Infinity’ baheruka kuganamo, Dereck yagize ati: “Tumeze neza cyane kuko badufata nka barumuna babo, natwe ntituzasubira inyuma turarushaho gukora cyane.”

Iyi niyo Video ya mbere Active ikoze kuva yakwinjira muri Label ya Infinity. Aya mashusho yakozwe na Producer Meddy Saleh usanzwe akorera muri Press it. Uyu kandi afatwa nk’umwe mu bahanga mu gutunganya amahsuhsho y’indirimbo mu Rwanda.

Reba Lift ya Active hano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .