00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Allioni yagarutse ku basirikare bakomerekeye ku rugamba

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 7 July 2014 saa 04:19
Yasuwe :

Nyuma yo kubona akarasisi karimo bamwe mu ngabo z’u Rwanda zakomerekeye ku rugamba, Allioni yagize ubutumwa agenera izi ngabo yise “Intwari z’u Rwanda”.
Ku itariki ya 4 Nyakanga 2014, ubwo yari yicaye imbere ya televiziyo akurikirana umuhango wo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 20 yakozwe ku mutima na bamwe mu ngabo z’Igihugu yabonye ku karasisi bicaye mu magare y’ababana n’ubumuga, ari nabo bakomerekeye ku rugamba. Mu kiganiro na Buzindu Allioni yavuze ko yakozwe ku mutima cyane (...)

Nyuma yo kubona akarasisi karimo bamwe mu ngabo z’u Rwanda zakomerekeye ku rugamba, Allioni yagize ubutumwa agenera izi ngabo yise “Intwari z’u Rwanda”.

Ku itariki ya 4 Nyakanga 2014, ubwo yari yicaye imbere ya televiziyo akurikirana umuhango wo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 20 yakozwe ku mutima na bamwe mu ngabo z’Igihugu yabonye ku karasisi bicaye mu magare y’ababana n’ubumuga, ari nabo bakomerekeye ku rugamba.

Mu kiganiro na Buzindu Allioni yavuze ko yakozwe ku mutima cyane n’ubuzima bw’ingabo zakomerekeye ku rugamba ubwo bitangiraga igihugu cy’u Rwanda aboneraho no kubashimira ishyaka n’ubutwari bagaragaje. Uyu muhanzikazi ahamya ko ubutwari bw’izi ngabo ari bwo shingiro ry’iterambere u Rwanda rufite.

Allioni yagize ati “Byanteye kwibuka ibihe bibi u Rwanda rwanyuzemo. Nibajije byinshi ku mutima wanjye nk’Umunyarwanda ukunda igihugu cye, nkimara kubona ingabo zakomerekeye ku rugamba rwo kubohora iki gihugu. Nahise ntekereza kandi ko hari n’abaguye muri urwo rugamba, numva binteye kubashimira ishyaka bari bafite ku rugamba n’urukundo bari badufitiye twe Abanyarwanda.”

Akomeza agira ati, “Njye nk’Umunyarwanda, hari isomo byansigiye haba ku muziki nkora, mu myigire yanjye, mu iterambere ryanjye muri rusange ndetse no ku buzima bwanjye bwite. Abanyarwanda dukwiriye guharanira gushyira hamwe tukubaka ubumwe bw’Igihugu cyacu ndetse by’umwihariko tugaha agaciro ingufu n’ubwitange ingabo z’u Rwanda zagaragaje mu kutubohora .”

Allioni yashimiye byimazeyo ingabo zakoze umurimo utoroshye mu rugamba rwo kubohora Igihugu ndetse zikaba zikomeje kurinda umutekano w’abaturage.

REBA AMAFOTO Y’AKARASISI KOSE


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .