00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Allioni yagarutse kuri gakondo kubera Riderman

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 10 September 2014 saa 08:25
Yasuwe :

Buzindu Aline uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Allioni arashimira byimazeyo umuraperi Riderman wamwemereye bagakorana indirimbo bise ‘Uramfite’, bikamutera imbaraga zo kwibanda ku gukorera mu Rwanda kurusha Uganda.
Mu kiganiro na IGIHE, Allioni yavuze ko Riderman ari we muhanzi wa mbere ukomeye mu Rwanda akoranye na we indirimbo bityo asanga bimufunguriye imiryango no ku bandi bahanzi. Allioni yemeza ko izina rya Riderman rizamwongerera umubare w’abafana. Ati “Ni ibintu bikomeye kuba wakorana na (...)

Buzindu Aline uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Allioni arashimira byimazeyo umuraperi Riderman wamwemereye bagakorana indirimbo bise ‘Uramfite’, bikamutera imbaraga zo kwibanda ku gukorera mu Rwanda kurusha Uganda.

Mu kiganiro na IGIHE, Allioni yavuze ko Riderman ari we muhanzi wa mbere ukomeye mu Rwanda akoranye na we indirimbo bityo asanga bimufunguriye imiryango no ku bandi bahanzi. Allioni yemeza ko izina rya Riderman rizamwongerera umubare w’abafana.

Ati “Ni ibintu bikomeye kuba wakorana na Riderman ndetse na we akemera kugufasha mu buryo bwose bushoboka. Ndamushimira cyane kuko nahoze nifuza kuba nakorana n’umuhanzi ukomeye mu Rwanda nka Riderman none yarabinyemereye. Ni inkunga ikomeye yanteye”

Akomeza agira ati “Kuba nkoranye na Riderman, mpamya ko bizamfasha kwiyongerera abafana. Afite abantu benshi bamukunda mu Rwanda urumva ko kuba turi kumwe muri iyi ndirimbo hari benshi azakurura bakamenya”

Allioni wari usanzwe yibanda mu gukorera indirimbo muri Uganda ndetse akanakunda gufatanya n’abahanzi bo muri iki gihugu kurusha mu Rwanda, ngo yasubiye kuri gakondo nyuma yo gukorana na Riderman.

Ati “Sinzongera kujya gukorera indirimbo muri Uganda kurusha uko nakorera mu Rwanda. Ubu Riderman yamfunguriye imiryango, nagarutse kuri gakondo. Ngiye gushyira hanze indirimbo nakoreye mu Rwanda ndetse nshake n’abandi bahanzi bakomeye inaha nkorana na bo kurusha kujya hanze. Navuga ko Riderman angaruye iwacu.”

REBA ’URAMFITE’ ALLIONI YAKORANYE NA RIDERMAN


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .