00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Allioni yashyize hanze amashusho y’indirimbo "Umusumari"

Yanditswe na

Dean Irak

Kuya 9 September 2013 saa 06:31
Yasuwe :

Umwe mu bakobwa bari gukora cyane mu muziki w’u Rwanda muri iyi minsi Allioni yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise "Umusumari". Iyi ndirimbo yayikoranya na Producer Washington wo muri Uganda.
Aganira na IGIHE, Allioni yavuze ko iyi ndirimbo ari imwe mu bikorwa bye bishya nyuma y’igihe kinini yari amaze atagaragara mu muziki. Avuga kandi ko "Umusumari" ari indirimbo yitondeye kugira ngo abakunzi be bari baramubuze banyurwe.
Umva indirimbo Umusumari:
Yagize ati "Ubu ndi kwibanda (...)

Yagize ati "Ubu ndi kwibanda cyane ku gukora amashusho mashya y’izi ndirimbo nkba ndangije iyitwa "Umusumari", hanyuma nsohore izindi ndirimbo namaze gukora mbitse zirimo Karacyarimo na Uramfite. Nyuma ndifuza no gukorana (collabo) n’umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda hagati ya Cindy na Chameleon.

Iyi ndirimbo "Umusumari" yahuje cyane Muyoboke na Allioni kuko basigaye bakunze kuba bari kumwe ndetse no mu bitangazamakuru binyuranye akaba ari Muyoboke utanga iyi ndirimbo.

Gusa Muyoboke avuga ko uyu mubano nta kindi kiwihishe inyuma agira ati "Nagiye muri Uganda musangayo, kandi Washington dusanzwe dukorana. Yarambwiye ngo iyi ndirimbo ni nziza yizeye ko icuranzwe neza yakwamamara. Yansabye rero ko nayimuhera abashobora kuyamamaza hose mu Rwanda".

Yongeraho ati "Ariko sibwo bwa mbere naba mfashije Allioni mu bikorwa bye ni ibintu bisanzwe nk’uko natwayeyo Kitoko agakorayo ziriya ndirimbo zose za Akabuto n’izindi ariko by’umwihariko ubu ndi kumufasha kuko Washington yabinsabye. Washington ni inshuti yanjye bisanzwe, noneho kuba ari gukorana n’Umunyarwandakazi ndumva binteye ishema gukorana nawe. Allioni kandi nawe ni inshuti yajye n’umuryango wose".

Allioni akunze gukorera indirimbo ze muri Uganda kwa Producer Washington; ubu yashyize hanze indirimbo baririmbanye bise "Umusumari"
Allioni avuga ko gukomeza gukorana cyane na Washington nta rundi rukundo rubyihishemo nk'uko bijya bivugwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .