00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Allioni yashyize ku ruhande iby’urukundo yita ku byubaka abafana

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 25 May 2014 saa 02:47
Yasuwe :

Umuhanzikazi Allioni wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Karacyarimo, Umucakara n’izindi yahinduye uburyo bw’imihangire n’imiririmbire ye aho yemeza ko abafana be by’umwihariko abakunda ibihangano bye bagiye kubona ibihangano byita ku butumwa busanzwe kuruta uko yaririmbaga urukundo .
Mu kiganiro na IGIHE, Allioni yavuze ko yahinduye uburyo bw’imikorere ye mu muziki haba mu buryo yatangagamo ubutumwa cyangwa aho yakoreraga indirimbo . Bitandukanye n’uko mu minsi yashize uyu mukobwa yakoreraga (...)

Umuhanzikazi Allioni wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Karacyarimo, Umucakara n’izindi yahinduye uburyo bw’imihangire n’imiririmbire ye aho yemeza ko abafana be by’umwihariko abakunda ibihangano bye bagiye kubona ibihangano byita ku butumwa busanzwe kuruta uko yaririmbaga urukundo .

Mu kiganiro na IGIHE, Allioni yavuze ko yahinduye uburyo bw’imikorere ye mu muziki haba mu buryo yatangagamo ubutumwa cyangwa aho yakoreraga indirimbo . Bitandukanye n’uko mu minsi yashize uyu mukobwa yakoreraga umuziki we cyane muri Uganda , ubu yahinduye agaruka mu Rwanda .

Allioni agiye kwita ku ndirimbo zitanga ubutumwa bwubaka abantu mu buryo butandukanye kurusha uko yaririmba ku rukundo gusa . Foto/Umuseke

Ni muri urwo rwego muri iyi minsi afite indirimbo nshya ebyiri(iye bwite n’indi afatanyije n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda) ziri gukorerwa kwa Producer Junior muri Bridge Records .

Abajijwe impamvu yahinduye uburyo bw’imikorere ye akava muri Uganda ari naho yari amaze iminsi akorera umuziki agasubira ku banyarwanda bakora indirimbo, Allioni yagize ati, “Ndi umunyarwandakazi , ukunda u Rwanda kandi numva byanshimisha kurushaho nkoreye indirimbo mu Rwanda n’amafaranga nyitanzeho akajya mu maboko y’umunyarwanda .”

Kuba yahinduye Producer wamukoreraga akava Uganda kwa Washington akagaruka mu Rwanda ngo si uko ahafite imiziro cyangwa afitanye ikibazo n’abakora umuziki muri iki gihugu .

Ati, “ Ntabwo ari uko mfitanye ikibazo na Producer Washington ari na we wankoreraga cyane ahubwo ni uko nsa n’uwahinduye. Ubu ngiye kwibanda mu gukorera umuziki wanjye mu Rwanda kurusha hanze , ndashaka ko abanyarwanda barushaho kunyibonamo”

Ngo nta kibazo uyu mukobwa afitanye na Washington wari usanzwe umukorera indirimbo mu gihugu cya Uganda .

Muri iyi minsi, Allioni agiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye Uramfite yakoranye na mugenzi we Riderman ubwo bari bagiye muri Uganda mu mpera z’umwaka wa 2013 . Nyuma azashyira hanze indirimbo ye nshya iri kurangirizwa kwa Junior , hari n’indi ahuriyemo n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda izajya hanze mu minsi iri imbere .

Allioni ubwo yatambukaga kuri tapis itukura mu birori bya Salax Awards 2013 .

Ati, “Abafana banjye cyangwa abakunda ibihangano byanjye bategereze amashusho y’indirimbo yitwa Uramfite nakoranye n’umuraperi Riderman . Ikindi ni uko ngiye kwita ku ndirimbo zitanga ubutumwa ku buzima busanzwe bitandukanye n’uko nakoraga mbere nibanda ku ndirimbo z’urukundo gusa .”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .