00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

P-Square ishobora kugarukana imbaraga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 November 2021 saa 04:40
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka itanu badacana uwaka abagize itsinda rya P-Square rya Paul [Rudeboy]na Peter Okoye [Mr. P] ryongeye kwiyunga, kuri ubu bari kwitegura gukora igitaramo gikomeye.

Ni igitaramo giteganyijwe ku wa 18 Ukuboza uyu mwaka cyiswe ‘P-Square Reactivated’. Aba baririmbyi bazagaragara mu iserekiramuco cya Livespot.

Ku wa 18 Ugushyingo ni bwo hatangiye gukwira inkuru zigaragaza ko aba bombi biyunze. Iri tsinda ryasenyutse mu 2016 hanyuma buri wese atangira urugendo rwe muri muzika ku giti cye. Ku isabukuru yabo y’imyaka 40 ni bwo bongeye kunga ubumwe.

Hari nyuma y’aho hari hashize iminsi Peter agaragaye ari kumwe n’abana b’umuvandimwe be yagiye kubagurira ibikinisho. Umugore wa Paul yamushimiye icyo gikorwa, amwita “Uncle Papa”.

Nyuma amashushyo yagiye hanze agaragaza Peter na Paul bari kumwe mu rugo, bahoberana bishimye. Ayo mashusho agaragaza kandi mukuru wabo Jude Okoye ari guhoberana na Peter yigeze gukubita ubwo bashwanaga. Umugore wa Peter yari mu bari bahari.

Peter utaravugaga rumwe na Jude yanagaragaye bari kumwe ateruye umwana aherutse kwibaruka. Paul yagaragaye mu yandi mashusho ari kuvuga ati “imitwe ibiri iruta umwe”.

Iri tsinda nyuma yo kongera kwiyunga ryatangiye kugaragaza ibikorwa bitandukanye. Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ugushyingo 2021 ryari kumwe mu gitaramo cya Ecofest Music Festival ndetse kuri uyu wa Gatandatu rirongera kugaragara muri iri serukiramuco riri kubera muri Sierra Leone ryanatumiwemo umuhanzi Platini.

Iri tsinda ry’impanga ebyiri ryatangiye umuziki mu 2003, mu 2017 riza gutandukana. Ryatandukanye rimaze gukora album esheshatu zirimo iyo mu 2003 bise Last Nite, Get Squared yo mu 2005, iyasohotse mu 2007 bise Game Over, iya 2009 bise Danger, The Invasion yo mu 2011 ndetse na Double Trouble yagiye hanze mu 2014.

Ryamamaye mu ndirimbo mpuzamahanga zirimo "E No Easy" bahuriyemo na J. Martins, "Positif" bakoranye na Matt Houston, "Chop My Moneyma Akon na May D, "Beautiful Onyinye" baririmbanye na Rick Ross n’izindi.

Imwe mu ndirimbo bakoze mbere y’uko batandukana

P-Square yubatse amateka ku isi yose
Paul na Peter baheruka kwiyunga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .