00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Social Mula yatangiranye umwaka wa 2022 ingamba nshya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 February 2022 saa 01:11
Yasuwe :

Umuririmbyi Mugwaneza Lambert wamenyekanye nka Social Mula mu muziki yihaye intego yo kujya ashyira hanze indirimbo nshya buri kwezi nyuma yo gukorera Extended Play [EP] ye muri Tanzania.

Uyu muhanzi yabitangaje mu kiganiro yahaye IGIHE aho yavuze ko yari agiye kumara imyaka ibiri adashyira hanze ibihangano ariko ubu akaba yagarukanye izindi mbaraga muri uyu mwaka.

Ati “Nari maze igihe kinini nta bihangano nshyira hanze kubera ibibazo nagiye mpura na byo bitandukanye ariko ubu nagarutse. Ikindi ntabwo nari nicaye kuko nandikaga indirimbo. Ubu mfite gahunda y’uko mu 2022 ngomba kujya nshyira ibihangano hanze buri kwezi kugeza mu Ukuboza.”

Yakomeje avuga ko nk’uko abanyurwa n’umuziki we babizi akunda kuririmba urukundo ndetse indirimbo ateganya gusohora ari rwo rwiganjemo. Uyu muhanzi muri iki gihe cy’umwaka ashaka gusohora indirimbo 12 yakoreye hanze y’u Rwanda mu minsi yashize.

Abajijwe ku bijyanye na EP avuga ko na yo amakuru ajyanye na yo mu minsi iri imbere azayatangaza ariko ubu icyo ashaka ari ukubwira abakunzi be ko batazongera kumara ukwezi batarabona indirimbo ye nshya.

Yakomeje ati “Ngiye kubacaho umuriro, mbahate indirimbo.”

Social Mula ku ikubitiro yahereye ku ndirimbo yise ‘Duse Mama’ igaruka ku muntu ushimira umukunzi kubera ibyo amukorera bikamurenga ubwenge. Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Element mu gihe video ifatwa ryayo ryayobowe na Akram Ihaji.

Uyu muhanzi mu Ukuboza umwaka ushize ni bwo yari yagiye hanze y’u Rwanda gukorerayo ibihangano bishya.

Social Mula yaherukaga gushyira hanze indirimbo muri Kanama 2020 ubwo yakoraga iyo yise ‘Marigarita’. Kuva ubwo ntiyongeye gukora indirimbo ahubwo izo yumvikanyemo nyuma zari iz’abandi bahanzi bamusabaga ko abafasha.

  Reba indirimbo nshya ya Social Mula

Social Mula aherutse kujya muri Tanzania kuhakorera ibihangano bitandukanye
Social Mula arateganya kujya ashyira hanze indirimbo buri kwezi
Social Mula n'ikizungerezi yifashishije mu mashusho y'indirimbo ye nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .