00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Auddy Kelly agiye kumurika album ebyiri z’uruvangitirane

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 5 November 2014 saa 12:05
Yasuwe :

Auddy Kelly umwe mu bahanzi baririmba mu njyana gakondo ya Kinyarwanda ivanze n’ibigezweho ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ebyiri, iy’indirimbo zihimbaza Imana n’indi izaba igizwe n’indirimbo zisanzwe.
Mu kiganiro na IGIHE, Auddy Kelly wamenyekanye mu ndirimbo ‘Ndakwitegereza, yadutangarije ko imyiteguro irimbanyije ndetse ku ikubitiro akaba yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Ninde wabikubeshye’.
Yagize ati ‘Mu ntangiriro z’Ukuboza nzashyira hanze album ebyiri, iya gospel n’iy’indirimbo (...)

Auddy Kelly umwe mu bahanzi baririmba mu njyana gakondo ya Kinyarwanda ivanze n’ibigezweho ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ebyiri, iy’indirimbo zihimbaza Imana n’indi izaba igizwe n’indirimbo zisanzwe.

Mu kiganiro na IGIHE, Auddy Kelly wamenyekanye mu ndirimbo ‘Ndakwitegereza, yadutangarije ko imyiteguro irimbanyije ndetse ku ikubitiro akaba yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Ninde wabikubeshye’.

Yagize ati ‘Mu ntangiriro z’Ukuboza nzashyira hanze album ebyiri, iya gospel n’iy’indirimbo zisanzwe. Biransaba ingufu nyinshi ariko imyiteguro yo nyigeze kure”.

Yakomeje asobanura ko kuririmba indirimbo z’Imana akazivanga n’iz’izo benshi bita iz’Isi ntacyo bimuhungabanyaho dore ko yakuriye mu muryango wa gikristu kandi ibyo aririmba bidahabanye n’imyemerere ye. Yongeyeho ko akunda gusoma Bibiliya ko ndetse umurongo umufasha cyane ari Yesaya 45:3

Album ya mbere ya Auddy Kelly azayitirira indirimbo ye ‘Ndakwitegereza’ naho iya gospel izabe yitwa ‘Nkoraho Mana’. Kuri ubu ari gukorera muri studio ye yitwa Grace studio iherereye i Gikondo.

Uretse amashusho ya ‘Ninde wabikubeshye’ yamaze kugera hanze, Auddy arateganya gusohora izindi ndirimbo nyinshi ziherekejwe n’amashusho mu rwego rwo kwereka abafana ko abahishiye byinshi.

Arateganya ko album zizagera ku isoko mu ntangiriro z’Ukuboza 2014 ariko akazakora igitaramo cyo kuzimurikira abafana be mu ntangiriro z’umwaka utaha muri Gashyantare 2015.

REBA IYI NDIRIMBO HANO:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .