00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Auddy Kelly agiye kumurikira abafana ibyo yagezeho muri 2014

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 4 December 2014 saa 06:00
Yasuwe :

Auddy Kelly umwe mu bahanzi baririmba mu njyana gakondo ya Kinyarwanda ivanze n’ibigezweho ari mu myiteguro yo kumurikira abafana be ibikorwa yagezeho muri uyu mwaka ugeze ahagana ku musozo.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Auddy Kelly yadutangarije ko yishimiye ibyo yagezeho ari nayo mpamvu yifuje kuba yabisangiza abafana be ndetse abashimira uburyo bamubaye hafi.
Yagize ati, “Uyu mwaka wambereye uw’imigisha kuko nawugiriyemo amahirwe menshi, nifuje guhura n’abafana banjye mbasangiza ibikorwa (...)

Auddy Kelly umwe mu bahanzi baririmba mu njyana gakondo ya Kinyarwanda ivanze n’ibigezweho ari mu myiteguro yo kumurikira abafana be ibikorwa yagezeho muri uyu mwaka ugeze ahagana ku musozo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Auddy Kelly yadutangarije ko yishimiye ibyo yagezeho ari nayo mpamvu yifuje kuba yabisangiza abafana be ndetse abashimira uburyo bamubaye hafi.

Yagize ati, “Uyu mwaka wambereye uw’imigisha kuko nawugiriyemo amahirwe menshi, nifuje guhura n’abafana banjye mbasangiza ibikorwa byose nagezeho binyuze mu mbaraga zabo”.

Yakomeje asobanura ko igikorwa ari gutegura cyo guhura n’abafana be kizaba tariki 19 Ukuboza 2014 ari nabwo azashyira ku isoko album ze ebyiri ‘Ndakwitegereza’ na ‘Nkoraho Mana’ ateganya gusohora mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Auddy yashimiye byimazeyo umuryango we, abafana be bagize itsinda rya El-Familia ndetse n’abandi bose bamuteye ingabo mu bitungu ngo abe yabasha kugera ku ntambwe nziza yishimira.

Uretse indirimbo nshya yagiye asohorera amashusho, yifuje gusubira mu zo hambere ngo nazo azikorere amashusho.

Ku ikubitiro asohora ‘Usa Neza’ yakorewe muri Grace Studio iherereye i Gikondo ikaba ari iya Auddy Kelly ubwe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .