00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Auddy Kelly yashyize ku isoko album ebyiri

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 30 December 2014 saa 03:51
Yasuwe :

Umuhanzi Auddy Kelly yashyize hanze album ze ebyiri nyuma y’igihe kinini yari amaze azitegurira abakunda ibihangano bye ndetse zikaba zatangiye kugurishwa hirya no hino ahacuririzwa imiziki muri Kigali.
Izi album ebyiri Auddy Kelly yashyize hanze imwe igizwe n’indirimbo zihimbaza Imana ikaba yitwa ‘Nkoraho Mana’ indi igizwe n’izisanzwe ikaba yise ‘Ndakwitegereza’.
Mu kiganiro na IGIHE, Auddy Kelly yavuze ko ari umuhigo yesheje kuko yifuzaga kuzaha abakunzi be ibintu byiza kandi yizeye ko izi (...)

Umuhanzi Auddy Kelly yashyize hanze album ze ebyiri nyuma y’igihe kinini yari amaze azitegurira abakunda ibihangano bye ndetse zikaba zatangiye kugurishwa hirya no hino ahacuririzwa imiziki muri Kigali.

Izi album ebyiri Auddy Kelly yashyize hanze imwe igizwe n’indirimbo zihimbaza Imana ikaba yitwa ‘Nkoraho Mana’ indi igizwe n’izisanzwe ikaba yise ‘Ndakwitegereza’.

Mu kiganiro na IGIHE, Auddy Kelly yavuze ko ari umuhigo yesheje kuko yifuzaga kuzaha abakunzi be ibintu byiza kandi yizeye ko izi album zizabashimisha.

Yagize ati, “Ndishimye ko ngiye gusoza umwaka nshyize hanze album ebyiri, ntibyankundiye ko nkora igitaramo nyir’izina cyo kuzimurikira abakunzi banjye ariko ndabiteganya uretse ko uzishaka yazibona ku isoko”.

Auddy Kelly ngo azakora igitaramo muri Werurwe 2015 nihatagira igihinduka gusa yashimangiye ko album ze zateguranywe ubuhanga n’ubunararibonye akaba yizeye ko zizanyura imitima y’abakunzi ba muzika ye.

Album ‘Ndakwitegereza’ na ‘Nkoraho Mana’ ziragurishwa amafaranga ibihumbi icumi, uwazifuza wese kuri ubu yahamagara kuri telefone 0783866971 ndetse mu ntangiriro za Mutarama 2015 zizaba zigurishirizwa kuri Librairie Ikirezi no kuri Nakumatt.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .