00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Auddy Kelly yatangaje inkomoko y’amasunzu ye

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 5 November 2013 saa 11:29
Yasuwe :

Umuhanzi Auddy Kelly wamenyekanye mu ndirimbo “Ndakwitegereza” n’izindi avuga ko ubwoko bw’amasunzu yogosha budafitwe na benshi mu gihugu, ari ubwoko bwa gatatu bwayo.
Nk’uko uyu muhanzi abivuga ngo ubusanzwe hari ababona amasunzu bakibwira ko ari ubwoko bumwe bwayo ariko ngo hari ubwoko bugera kuri butatu umuntu ashobora kwiyogoshesha bitewe n’imiterere y’umutwe we.
Auddy Kelly na we atangaza ko gushyiraho amasunzu kwe ubundi byaturutse ku byifuzo bye, aganira na IGIHE yagize ati “Ubundi njya (...)

Umuhanzi Auddy Kelly wamenyekanye mu ndirimbo “Ndakwitegereza” n’izindi avuga ko ubwoko bw’amasunzu yogosha budafitwe na benshi mu gihugu, ari ubwoko bwa gatatu bwayo.

Nk’uko uyu muhanzi abivuga ngo ubusanzwe hari ababona amasunzu bakibwira ko ari ubwoko bumwe bwayo ariko ngo hari ubwoko bugera kuri butatu umuntu ashobora kwiyogoshesha bitewe n’imiterere y’umutwe we.

Auddy Kelly na we atangaza ko gushyiraho amasunzu kwe ubundi byaturutse ku byifuzo bye, aganira na IGIHE yagize ati “Ubundi njya gushyiraho amasunzu nibwo nari ngiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo ndakwitegereza ifite ingoma za Kinyarwanda, benshi mu nshuti zanjye bansabaga gushyiraho le coque (inyogosho ubusanzwe yitwa Mo-Hawk), teinture n’izindi nyogosho bifuza, ariko nyuma nza gusanga nshyizeho amasunzu byajyana n’indirimbo y’umuco nyarwanda”.

Ati “Ku Isi hose hari inyogosho zitandukanye ndetse zamamaye abantu baharara barimo n’abanyarwanda, ariko jye siko nabibonye ahubwo nabonaga igikwiriye ari uko nanjye nashyiraho inyigosho y’iwacu inagaragaza umuco wacu, wenda n’abanyamahanga nabo bayikunde kuko ari inyogosho yihariye”.

Akomeza avuga ko igitekerezo cyo gushyiraho iyi nyogosho cyatumye hari byinshi amenya ku muco nyarwanda ati “Namenye ko hari ubwoko butatu bw’amasunzu, hari amasunzu y’abaja b’umwami, ay’ingabo z’umwami n’ay’abasore bajyaga kurambagiza,rero umuntu wanyogoshe abizobereyemo, nibyo akora yambwiye ko iyi nyigosho ari yo iberanye n’umutwe wanjye kandi ko adafitwe na benshi mu gihugu nsanga nanjye byaba byiza kurushaho abaye ari amasunzi adafitwe na benshi, ndetse ubwoko nakoresheje bw’umusore ujya kurambagiza bwari buhuye neza n’indirimbo y’urukundo niteguraga gushyira hanze, urumva ko bijyanye”.

Avuga ko abasaza n’amakecuru bamubona benshi babyishimira ndetse bagatangira kumwitirira ibisekuru na we atazi bati “Uyu ni uwo kwa kanaka…” bagakurizaho nabo kuganira bibukiranya bimwe mu bihe byaranze amateka y’u Rwanda bibanda ku muco, Auddy ati “Biranshimisha”.

Ati “Iyo ngize amahirwe yo kuririmbira abanyamahanga bava mu byabo kubera iyi nyogosho kandi ni byo nifuzaga”.

Kandi byongeye bituma n’indirimbo ze uretse n’urubyiruko n’abakuze baziyumvamo ndetse bakazitamba (bakazibyina) mu birori n’ahandi mu bitaramo.

Avuga ko benshi mu barwanyaga iyi ngogosho ubu bayigarukiye ngo kuko babonye nta cyiza nkayo, kandi ko idateye impungenge ababyeyi be kuko bazi impamvu ayishyiraho, ati “Mbere yo kugira icyo nkora mbanza kubimenyesha ababyeyi kandi bakanyumva”.

Auddy Kelly ngo ubu ari mu myiteguro yo gushyira hanze Album ye yifuza kumurika mu mwaka utaha wa 2014.

Bivugwa ko Auddy Kelly acuditse n'umuririmbyikazi Jody

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .