00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jody na Auddy Kelly barateganya gutangariza iby’urukundo rwabo mu gitaramo

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 14 August 2013 saa 01:13
Yasuwe :

Umuhanzi Auddy Kelly na Jody Phibi bari gutegura igitaramo ku itariki 21 Nzeri cyiswe “Sinzagutererana Concert”, aho bazamurika amashusho y’iyi ndirimbo, ari nako bazatangariza abakunzi babo byinshi ku by’urukundo rwabo.
Iki gitaramo kizabera mu cyumba mberabyombi cya SFB, ari naho umuhanzi Audy yiga.
Kizitabirwa n’abahanzi “Jay Polly”, “TBB”, “Christopher”, “Bruce Melody” n’abandi, kikazatangira i Saa kumi z’umugoroba (4pm).
Audy Kelly uzwi mu ndirirmbo” Ndakwitegereza” na Jody mu ndirimbo (...)

Umuhanzi Auddy Kelly na Jody Phibi bari gutegura igitaramo ku itariki 21 Nzeri cyiswe “Sinzagutererana Concert”, aho bazamurika amashusho y’iyi ndirimbo, ari nako bazatangariza abakunzi babo byinshi ku by’urukundo rwabo.

Iki gitaramo kizabera mu cyumba mberabyombi cya SFB, ari naho umuhanzi Audy yiga.

Kizitabirwa n’abahanzi “Jay Polly”, “TBB”, “Christopher”, “Bruce Melody” n’abandi, kikazatangira i Saa kumi z’umugoroba (4pm).

Jody, umwe mu bakobwa bazwiho ijwi ryiza hano mu Rwanda

Audy Kelly uzwi mu ndirirmbo” Ndakwitegereza” na Jody mu ndirimbo “Ndacyashidikanya” mu gihe byavugwaga ko bombi baba bari mu rukundo, bahise bashyira hanze indirimbo bayita “Sinzagutererana” yanakunzwe n’abatari bake ndetse ituma benshi basa nk’abashimangira iby’urukundo rwabo bombi.

Aganira na IGIHE, Audy yagize ati“Ndashaka ko ibyanjye na Jody bizamenyekana habona kuri uwo munsi”.

Auddy na Jody

Sinzagutererana ni indirimbo imaze gukundwa ku buryo yifashishijwe mu kwamamaza imwe mu maradiyo akorera hano mu mujyi wa Kigali.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .