00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Auddy Kelly yahagaritse umuziki kugeza igihe kitazwi

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 25 April 2017 saa 08:21
Yasuwe :

Umuririmbyi Audace Munyangango [Auddy Kelly] umenyerewe mu ndirimbo zibanda ku njyana ituje, yatangaje ko ahagaritse ibikorwa byose bijyanye no gukora umuziki kuzageza igihe ataramenya uko kingana.

Auddy Kelly yamenyenyekanye mu ndirimbo ’Ndakwitegereza’, azwi no mu yitwa ’Ubyumve’, ’Sinzagutererana’ yakoranye na Jody, ’Sinkakubure’, ’Ruzakugarura’, ’Ndambutse’, ’Nkoraho Mana’ yahimbye mu buryo bwo kuramya no guhimbaza Imana n’izindi zitandukanye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 25 Mata 2017, nibwo uyu muhanzi yanditse ubutumwa bwatunguye abamukurikira ku rubuga rwa Facebook, aho yagize ati "Ni icyemezo cyangoye gufata ariko kiri ngombwa ninayo mpamvu mbivuze kugira ngo ntihazagire ubifata ukundi kuko ndabubaha."

Yakomeje agira ati "Ubu kugeza igihe ntazi uko kingana ntibiri kunkundira, ndisegura kandi nsaba abakunda injyana zanjye kuri ubu iyi ndirimbo ’Iyo Ngukeneye’ niyo ndirimbo ya nyuma..."

Auddy Kelly yahamirije IGIHE aya makuru avuga ko yahagaritse umuziki kugeza igihe na we ataramenya uko kingana, gusa avuga ko atari bubashe gutangaza icyabiteye kuko ari ’impamvu zihariye’ atakwishimira ko zijya mu itangazamakuru.

Yongeyeho ko by’umwihariko yisegura cyane ku bakunzi b’ibihangano bye ndetse agasaba abakunda umuziki we gukomeza gushyigikira abahanzi bagenzi be no kunogerwa n’indirimbo yari yaragiye akora.

Yagize ati "Nukumbabarira ntihagire uwo bihungabanya cyangwa ngo abitindeho ahubwo banyihanganire babyakire kuko nanjye sinjye gusa ntakundi ndabakunda ndetse cyane mbasaba no gukomeza gukunda abahanzi nyarwanda."

Auddy Kelly yavuze ko usibye ibikorwa bijyanye na muzika yahagaritse, impamvu zatumye afata icyo cyemezo ntacyo ziri buhungabanye ku bijyanye n’imyigire ye cyane ko umuziki yawufatanyaga n’ishuri, aho yiga mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu ishami ry’amasomo ajyanye n’Ibaruramari n’Icungamutungo muri Mount Kenya University i Kigali.

Auddy Kelly yatangaje ko ahagaritse ibyerekeranye n'umuziki

Indirimbo Auddy Kelly asorejeho yayikoranye na Jody Phibi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .