00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Auddy Kelly yatangiye gukora umuziki nk’umwuga nyuma yo kurangiza Kaminuza

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 10 June 2016 saa 07:57
Yasuwe :

Munyangango Audace bita Auddy Kelly yihaye ingamba nshya zo gukora umuziki nk’umwuga uzamutunga nyuma y’amezi make arangije Kaminuza mu by’imenyekanishabikorwa(Marketing) muri Kaminuza ya CBE.

Auddy Kelly azwi cyane mu ndirimbo yahimbye mu myaka yatambutse nka “Ndakwitegereza”, “Sinzagutererana ft Jody”, “Urampagije” n’izindi. Ubu yasohoye indi nshyashya yise “Ubyumve” nayo iri mu njyana ya RnB ari nayo asanzwe aririmbamo.

Nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo “Ubyumve”, Auddy Kelly yabwiye IGIHE ko ari wo mushinga wa mbere asohoye mu by’umuziki muri 2016.

Ngo yifuza ko uyu mwaka warangira amaze kwinjira neza mu muziki nk’umwuga yifuza ko wamutunga nyuma yo gusoza kaminuza.

Yagize ati “Icyo navuga ni uko uyu mwaka ngiye gushyira umwanya uhagije mu muziki ntabwo ari nk’uko bimenyerewe ngifite amasomo. Ubu hari imishinga myinshi nteganya gushyira hanze, icyo nasaba abakunzi b’umuziki muri rusange ni ukongera kumpa amahirwe kuko ubu nta kizanyitambika.”

Yongeyeho ati “Ubu ndahari mu muziki uyu mwaka ndabizeza kubishiramo imbaraga nkabiha umwanya nk’umwuga nshaka gukora ukantunga.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .