00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Video: Auddy Kelly yatanze umusogongero ku bikorwa ahishiye abafana muri 2017

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 20 January 2017 saa 03:25
Yasuwe :

Audace Munyangango [Auddy Kelly] umenyerewe mu ndirimbo zibanda ku njyana ituje, yasohoye amashusho y’indirimbo ’Ruzakugarura’ abimburira indi mishinga ateganya gukora muri 2017.

Auddy Kelly yamenyenyekanye mu ndirimbo ’Ndakwitegereza’, azwi no mu yitwa ’Ubyumve’, ’Sinzagutererana’ yakoranye na Jody, ’Sinkakubure’ n’izindi zitandukanye.

Muri iki gihe umuziki awufatanya n’ishuri aho yiga mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu ishami ry’amasomo ajyanye n’Ibaruramari n’Icungamutungo muri Mount Kenya University i Kigali.

Auddy Kelly yabwiye IGIHE ko amashusho y’indirimbo ’Ruzakugarura’ yatangiye kwishimirwa ndetse akaba ari kwakira ubutumwa bw’abantu bo hanze y’u Rwanda bamusaba kuririmba mu zindi ndimi ngo nabo babashe kwiyumva mu ndirimbo ze birushijeho.

Ati "Ni amashusho nifuje gushyiramo umwihariko, ku babibona agaragaramo imbyino zitamenyerewe kandi zikomoza ku butumwa nashatse gutanga. Uriya mugozi dukomeza kubyiniraho mu bice bitandukanye by’aya mashusho usobanura urukundo, nashatse kuririmba ngaragaza abakundanye bafitanye igihango cy’urukundo hagati yabo, icyo wakora cyose n’iyo ugiye rurakugarura."

Yakomeje avuga ko ’Ruzakugarura’ ari indirimbo yanditse biturutse ku nshuti ye yari ifite umukunzi batandukanye, yabona ibyabo agakorwa ku mutima, byatumye ayandika ndetse nyuma ’birangira uwagiye agarutse kubera urukundo bari bafitanye’.

Auddy Kelly avuga ko aya mashusho y’indirimbo yasohoye azakurikirwa n’indi mishinga myinshi y’indirimbo afite ateganya gushyira ahagaragara mu rwego rwo gukomeza kwiyegereza abakunzi b’umuziki akora.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .